Meddy yahishuye ko yakiriye agakiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Meddy uhagaze neza mu muziki we, yatangaje ko yakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza, ahishurira abakunzi be ko yamaze kumuhindurira ubuzima ndetse ubu yishimira uko abayeho mu gakiza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Meddy yavuze ko aherutse kubwira inshuti ze za hafi ko yakiriye agakiza bamwe bakagira ngo ni imikino.

Ati 'Mperutse kubwira inshuti zanjye ko nahindutse zigira ngo ndikinira. Mu by'ukuri Yesu yampinduriye ubuzima. Ubu ndi kugendera mu nzira y'urukundo n'amahoro.'

Meddy yahoze ari umukiristo mbere yo kwinjira mu muziki usanzwe ndetse yabanje kuba umuririmbyi w'indirimbo zihimbaza Imana.

Yakoze indirimbo zihimbaza Imana nka "Ungirira Ubuntu,Holy Spirit n'izindi".



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/meddy-yahishuye-ko-yakiriye-agakiza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)