Menya aho kwizihiza Asomusiyo tariki 15 Kanama byaturutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusaseridoti Ndagijimana Theogene ubarizwa muri Diyosezi ya Nyundo waganiriye n'umunyamakuru wa Kigali Today, mu kwemera kwe yizera ko Bikira Mariya yari umuziranenge, ndetse umuhungu we Yezu yamujyanye mu ijuru kubera urukundo yamukundaga cyane kugira ngo bajye kubana mu ijuru.

Ati: “Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ryabaye nk'ikimenyetso cyo kubaha uwo mubyeyi, nyuma yo gusoza ubutumwa bwe hano ku isi. Nk'uko umubyeyi n'umwana badatandukana ni nako Yezu wari ugiye mu ijuru atari busige umubyei we ku isi yuzuye ibyaha kandi yari umuziranenge utagira icyasha, bityo yari akwiriye kujyanwa mu ijuru ahagenewe abatagira icyaha. Niba rero twifuza kujya mu ijuru, twige kubaho nka Bikira Mariya”.

Ikindi kandi ngo ni uko ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari ubutoneshwe yagiriwe nyuma y'urupfu rwe, atabikesheje kamere ye ahubwo abikesheje umwana we.

Mu mateka bavuga ko mu kinyejana cya gatandatu aribwo uyu munsi mukuru watangiye kwizihizwa i Yeruzalemu, ariko utaramenyekana cyane. Mu kinyejana cya karindwi nibwo uyu munsi wo guhimbaza ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya wamenyekanye henshi ndetse uranizihizwa, umaze kugirwa ihame muri Kiliziya Gatolika.

Iminsi myinshi yizihizwa muri Kiliziya Gatolika, Umusaseridoti Theogene avuga ko igirwa ihame hanagendewe ku bitangaza runaka bihamya uwo munsi, bityo ikabona kwizihizwa no kugirwa ihame ku mukirisitu wese.

Umunsi w'ijyanwa mu ijuru kwa Bikiramariya wagizwe ihame tariki 1 Ugushyingo, Iyi tariki ikaba inizihizwaho umunsi umunsi w'Abatagatifu bose.

Uwo munsi wizihizwa tariki 15 Kanama kuko hari umwami w'u Bufaransa Louis XIII wamaze imyaka makumyabiri (20) atarabyara we n'umugore we. Mu isengesho ryabo bisunze ibikorwa bya Bikira Mariya, bamusaba kugira ngo abahe urubyaro, bityo baza kubona igitangaza babona umwana tariki 15 Kanama uwo munsi utangira kwizihizwa kuri iyo tariki kuva ubwo, ariko ugirwa ihame nyuma mu kwezi k'Ugushyingo.

Umusaseridoti Ndagijimana Theogene yasobanuye ibyerekeranye na Asomusiyo
Umusaseridoti Ndagijimana Theogene yasobanuye ibyerekeranye na Asomusiyo

Ndagijimana Theogene asaba abakirisitu kumenya ihame ry'ukwemera ku munsi nk'uyu wizihizwaho ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya, kuko bifasha umukirisitu wese. Yibutsa abakirisitu bose kutabaho uko bashaka, ko ahubwo bari mu rugendo bw'ubutumwa hano ku isi ruzabageza mu ijuru. Avuga ko kandi imibereho y'ubuzima bwa Bikiramariya igomba gufasha umukirisitu wese kwitwararika, kunogera Imana, gukurikiza ugushaka ku Imana no kubaho mu rukundo n'ubudahemuka.

Ndagijimana avuga ko gupfa neza bibanzirizwa no kubaho neza, ari yo mpamvu umukirisitu wese akwiye gusaba inema yo gupfa neza.




source : https://ift.tt/3g4xrzm

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)