Menya byinshi kuri Rujugiro, umuherwe wa mbere mu Rwanda wize amashuri abanza gusa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tribert Rujugiro Ayabatwa niwe washinze uruganda rukora itabi ruzwi nka African Tobacco Group (PTG), rukaba ari narwo ruganda rw'itabi rukomeye kandi rukora itabi ryinshi muri Afurika. Rukorera mu bihugu 9, birimo Nigeria, Angola, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzania na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (United Arab Emirates).

Uru ruganda, ruhanganye ku rwego mpuzamahanga n'izindi zikomeye nka Altria na British American Tobacco, rukoresha abakozi barenga 20,000 kandi buri mwaka rwinjiza akayabo k'amadolari arenga 250.000.000, ni ukuvuga arenga 250.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda. Rujugiro yatanze imwe mu migabane muri uru ruganda, ariko n'ubundi niwe munyamigabane ukomeye.

Muri 2014, Rujugiro yasobanuriye Forbes Magazine uburyo nyina yapfuye akamusiga ari umwana w'imyaka 12 y'amavuko, nyuma akaza no kwirukanwa mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa munani w'amashuri abanza. Yirukanywe afite imyaka 16, ndetse ninayo mashuri yize muri rusange, ntiyigeze abasha kwiga amashuri yisumbuye.

JPEG -

Yirukanywe bigizwemo uruhare n'abanyamadini ndetse n'abakoloni bagenzuraga uburezi bw'u Rwanda icyo gihe, hanakoreshwa ivanguramoko mu mashuri. Yaje no gutotezwa bituma ku myaka 19 ahungira i Burundi, kuko yabonaga nta hazaza heza ateze ku butegetsi bw'u Rwanda bw'icyo gihe. Icyo gihe, Rujugiro yari ataraba umuherwe, ndetse ahubwo yari abayeho mu buzima bubi cyane.

Nyuma yo kugera i Burundi, mu 1960 Rujugiro yabonye akazi ko gukorera iposita yo mu karere yari ihuriweho n'u Rwanda n'u Burundi. Aka kazi yagakoze agakunze cyane, agakorana imbaraga ndetse arushaho kuba inzobere, kuburyo yahuguye benshi bakoreye iposita mu Rwanda no mu Burundi, nyuma y'uko abakoloni bari bamaze kugenda ibi bihugu bigasigara byigenga.

Muri aka kazi yahigiye cyane ururimi rw'igifaransa, nyuma aza no kugera ku rwego rwo kukigisha abanyarwanda benshi bari barahungiye i Burundi. Rujugiro azi no kuvuga icyongereza, ariko cyo akaba yaraje kukimenya kubera kuba cyane no gukorera mu bihugu by'amahanga bitandukanye bikoresha icyongereza.

Rujugiro yatangiye kwikorera ku giti cye ubwo yari afite imyaka 22 y'amavuko. Yagiye azigama amafaranga yakoreraga, maze aza kubasha kwigurira imodoka yo mu bwoko bwa "Pick Up", akajya ayikoresha atwara abantu n'ibintu.

Nyuma y'imyaka 7 akora aka kazi, yaje gutangira kwinjira mu bindi bikorwa by'ubucuruzi, atangira acuruza imigati, amafu atandukanye ndetse n'umunyu. Mu 1970, yabonye akazi ko kuzajya agurisha itabi mu Burundi, arikuye mu gihugu cya Tanzania. Yanakoze ibikorwa byinshi by'ubucuruzi, birimo gutwara abantu mu mazi, gukora itabi, gukora inzoga n'ibindi binyuranye, aza kugera ku rwego rwo kuba rwiyemezamirimo w'umuherwe cyane.

Umutungo bwite wa Rujugiro ugizwe n'amazu, inganda n'ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi. Muri 2010 yatangajwe mu kinyamakuru Forbes Magazine nk'umuherwe wa mbere mu Rwanda, ufite imitungo ya miliyoni 280 z'amadolari, ni ukuvuga ko ubu uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda yakabakaba 230.000.000.000.

Rujugiro ni umwe mu bahoze ari abajyanama ba Perezida Kagame mu by'ubukungu, by'umwihariko mu mwaka 2006 yashyizwe mu bajyanama b'Umukuru w'Igihugu bakomoka ku isi hose banarimo na Tony Blair. Rujugiro kandi yayoboye Rwanda Investment Group.

Igihe cyaje kugera ariko Rujugiro ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhungabanya umudendezo w'igihugu ndetse aza guhungira muri Afurika y'Epfo, ubu akaba ari umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda.

Rujugiro mu myaka ishize yareze Leta y'u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y'Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta y'u Rwanda, ibinyujije muri Komisiyo y'Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye nyuma y'uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y'Epfo. Iyo mitungo irimo inyubako yahoze yitwa UTC ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, yavugaga ko ifite agaciro ka miliyoni 20 z'amadolari y'Amerika, ni ukuvuga abarirwa muri 20.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.

JPEG - 57 ko

Iyi ni inyubako yahoze ari UTC iri mu mujyi wa Kigali rwagati, aho benshi bakunda kwita kwa Rujugiro

Johnston Busingye, Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta y'u Rwanda, avuga ko ibyo Leta y'u Rwanda yakoze byari bikwiye kandi bikurikije amategeko, kuko byakozwe mu rwego rwo gucunga neza iyi mitungo ngo itangirika. Avuga ko Komisiyo ibishinzwe irimo gucunga iyi mitungo, n'ubwo Rujugiro we avuga ko imitungo ye yafatiriwe na Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Muri 2017 ariko iyi nyubako yaje gutezwa cyamunara kuburyo ubu yanahinduriwe izina n'abayegukanye mu cyamunara. Ikigo Kigali Investment Company ni cyo cyegukanye iyi nyubako cyemeye kwishyura igiciro kiruta ibyatanzwe n'abandi cya 6.877.150.000 Frw

Ikigo cy'igihugu cy'imisoro cyavugaga ko inyubako ya UTC igifitiye ibirarane bigera kuri miliyari na miliyoni 200 by'amafranga y'u Rwanda. Umunyemari Tribert Rujugiro, cyamunara irangiye yavuze ko bitari kera azasubirana inyubako ye ngo kuko ikintu cy'umuntu kiguma ari icye kugeza igihe nyir'ubwite yifuje kukigurisha.

Rujugiro kandi yareze Leta y'u Rwanda ashaka ko yanasubizwa indi mitungo irimo inyubako iri i Gikondo mu karere ka Kicukiro ndetse n'imigabane ye iri mu ruganda rw'icyayi ruri mu Majyepfo y'igihugu. Aha i Gikondo, naho haramwitiriwe kuburyo hazwi nko mu mudugudu wo kwa Rujugiro.

JPEG - 71.5 ko

Iyi ni inzu yahoze ari iya Rujugiro iri i Gikondo, naho bakunda kuhita mu mudugudu wo kwa Rujugiro



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Menya-byinshi-kuri-Rujugiro-umuherwe-wa-mbere-mu-Rwanda-wize-amashuri-abanza-gusa

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)