Menya ibikubiye mu ruzinduko rwa Touadéra mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muri Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Perezida Faustin-Archange Touadéra i New York muri Amerika
Muri Nzeri 2019 ubwo Perezida Kagame yahuriraga na Perezida Faustin-Archange Touadéra i New York muri Amerika

Biteganyijwe ko nyuma yo kwakirwa ku Kibuga cy'indege cya Kanombe nk'uko bigenda ku bakuru b' ibihugu, Touadera akomereza muri Village Urugwiro aho abanza kuganira na Perezida Kagame w'u Rwanda mu muhezo, nyuma bakaza kuganira n'abandi bayobozi bazana nawe baturutse muri Santrafurika.

Nyuma y'aho, abo bakuru b'ibihugu burakurikira isinywa ry'amasezerano atandukanye, hakurikireho kugirana ibiganiro n'itangazamakuru.

Nyuma y'aho, biteganyijwe ko Perezida Touadera azasura inzu ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside, iyo nzu ikaba iherereye ku ngoro y'inteko ishinga amategeko.

Tariki 6 Kanama 2021, Perezida Touadera azasura Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi watashywe ku mugaragaro tariki 4 Nyakanga 2021, ukaba utuyemo imiryango 144, ishuri ryisumbuye, ikigo mbonezamikurire, ikigo nderabuzima, n'ibindi bikorwa remezo.

Perezida Touadera azanasura ibyiza nyaburanga bitandunye mu Rwanda, mbere y'uko asubira mu gihugu cye tariki 8 Nyakanga 2021.

Perezida Touadera araba ari Perezida wa Kabiri usuye u Rwanda muri iki Cyumweru, kuko aje akurikira Perezida Samia Suluhu wa Tanzania wasuye u Rwanda muri ntangiriro z'iki Cyumweru mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri.

U Rwanda rusanzwe rufite ubufatanye na Santrafurika binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n' umutekano muri icyo gihugu, ndetse icyo gihugu cyafunguye imiryango ku bikorera kugira ngo barebe amahirwe y'ishoramari ari yo, bityo bashoreyo imari yabo.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)