Menya impamvu 5 abagore baramba cyane ku isi kurusha abagabo_ inkuru irambuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ese waruziko mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore babaho igihe kirekire kurusha abagabo? Ese waruziko abagore hari uburyo babigiramo uruhare cyangwa ntibabigiremo uruhare kugirango barambe kuruta abagabo? Reka tubiganireho mu nkuru yacu.

Abagore bakunze kuramba kurusha abagabo yaba mu bihugu byateye imbere n'ibihugu bikiri mu nzira y'iterambere. Mu bihugu byateye imbere cyane, impuzandengo yo kubaho igihe kirekire (life expectancy) ni imyaka 79 ku bagore, n'imyaka 72 ku bagabo, naho mu bihugu bikiri mu nzira y'iterambere harimo ibihugu byinshi byo muri Afurika, haboneka impfu nyinshi z'ababyeyi bapfa babyara ibi bikagabanya ikigero cyo kuramba, aho abagore babaho nibura imyaka 66, naho abagabo bakabaho nibura imyaka 63.

Dore zimwe mu mpamvu abagore baramba kurusha abagabo.

1. Abagabo ntibita ku buzima bwabo cyane nk'abagore.

Kimwe mu bintu bituma abagabo bataramba ni uko bakunze kugaragara bannywa itabi, nk'uko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribitangaza, 40% by'abagabo ni abanywi b'itabi ugereranije na 9% by'abagore bannywa itabi. Nanone kandi, abagore bake nibo bannywa inzoga ugereranije n'abagabo, abahanga bemeza ko izo ngeso zituma abagabo bakunze kwibasirwa n'indwara zidakira zifata ibihaha nka kanseri y'ibihaha, indwara z'umutima, ibibazo by'igifu, n'indwara y'umwijima, Ubushakashatsi kandi bwerekanye kandi ko ugereranije n'abagore, abagabo bafite ibyago byinshi byo kwandura diyabete ibyo rero bikaba bituma abagabo batabaho igihe kinini nk'abagore.

2.Ese waruziko umutima w'umugore utera ku kigero cyo hejuru cyane iyo ari mu mihango.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya BBC, Burya umugore wese iyo ari mu mihango umutima we ntutera nk'ibisanzwe kuko wongera ikigero utereraho ibi bigatanga inyungu nkiy'imyitozo ngororamubiri kuko amaraso aba ari gutembera neza mu mubiri ibi bigatuma abagore badakunze kwibasirwa n'indwara z'umutima, ibi rero bigatuma baramba kurusha abagabo.

3. Imisemburo ya kigabo ariyo bita Testosterone igabanya ubudahangarwa bw'umubiri w'abagabo.

 Abahanga mu by'Ubuzima bavuga ko testosterone ishobora kugabanya igihe cyo kubaho k'umugabo(Lifespan). Kyung-Jin Min, umwarimu w'ubumenyi bw'ibinyabuzima muri kaminuza ya Inha muri Koreya yepfo agira ati: 'Imisemburo ya testosterone ku bagabo igabanya ubudahangarwa bw'umubiri w'umugabo kandi ikongera ibyago byo kwandura indwara zibasira umutima byoroshye.' Ni mu gihe imisemburo ya kigore ariyo yitwa Estrogen iha inyungu umugore kubaho igihe kirekire kuko ikora nk'urukingo ku mugore.

4. Abagabo bafata ibyemezo bikomeye mu buzima kuruta abagore.

Akenshi dukunze kubibona hari nk'ibintu umugabo aba ashobora gukora ariko umugore adashobora gupfa gukora kuko bishobora kuvamo ibyago byinshi ariko ugasanga umugabo afashe iya mbere arabikoze wenda kubw' amahirwe make bikamutwara ubuzima, ibyo rero nabyo biri mu bituma abagabo bataramba cyane nk'abagore.

5. Abagore benshi bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse no gusabana n'inshuti zabo kurusha abagabo.

Kugira inshuti nyanshuti ni umuti mwiza, abantu bafite inshuti nziza bakunze kugira amahirwe yo kudapfa ku kigero cya 50% ugereranije n'abadafite inshuti , nk'uko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwabereye muri kaminuza ya Brigham Young. Dr. Legato abisobanura agira ati: 'Abagabo benshi iyo bahuye n'ikibazo ntibakunda kubisangiza abandi cyangwa se ngo babe babivuga baruhuke, mu gihe abagore bakunda kwegera inshuti zabo bakaziganiriza ibyababayeho bitabashimishije.' bikaba ariyo mpamvu abagabo bubatse bakunda kubaho igihe kirekire kuruta abasore batararushinga, kuko abagabo bubatse iyo bahuye n'ikibazo bakunda kubisangiza abagore babo.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/10/menya-impamvu-5-abagore-baramba-cyane-ku-isi-kurusha-abagabo_-inkuru-irambuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)