Menya impamvu yatumye umunyamakuru Patrick Habarugira asezera kuri RBA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru Patrick Habarugira wakoreraga ikigo gishinzwe itangazamakuru mu Rwanda RBA nk'umunyamakuru w'imikino ndetse no kuvuga amakuru mu buryo busanzwe ntacyumvikana kuri iyi radio kandi akaba yereepkeje muri Canada.

Uyu munyamakuru ukundirwa ijwi rye ryihariye ntakiri umunyamakuru wa Radio Rwanda kuko magingo aya yerekeje mu gihugu cya Canada aho agiye gukomereza amasomo ye mu itangazamakuru.

Patrick Habarugira akaba amaze imyaka igera ku 10 agiye kwiga infographie en journalisme mu mujyi wa Quebec.

Habarugira akaba yatangaje ko atazajyana n'umuryango we biturutse ku kuba agiye kumarayo imyaka ibiri yo kwiga gusa ubundi akagaruka mu Rwanda.

Habarugira akaba ariwe wari uyoboye ishami rya siporo kuri iki kigo akaba yaranahegukanye ibihembo bibiri by'umunyamakuru mwiza mu mikino w'umwaka mu mwaka wa 2017 nuwa 2020. Natwe tuti amasomo meza

Amafoto: Igihe



Source : https://impanuro.rw/2021/08/06/menya-impamvu-yatumye-umunyamakuru-patrick-habarugira-asezera-kuri-rba/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)