Menya uko wakwirinda indwara y'ibicurane nuko wayivura – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iyi minsi kubera ihinduka ry'ikirere ari abakuru ndetse n'abato bari kurwara ibicurane.

Ibicurane ni indwara yandura, yibasira imyanya y'ubuhumekero; mu mazuru, umuhogo no mu bihaha, iterwa na virus yitwa myxovirus influenza cg influenzavirus, yandurira mu mwuka igihe uyirwaye yitsamuye, avuze, cg mu matembabuzi nk'amacandwe.

Virusi ya influenza bitewe n'igihe cy'umwaka igenda ihindagurika.

Indwara y'ibicurane ikunda kwiganza mu gihe cy'ivumbi cg imvura cyane, yibasira cyane;

  • Abantu badafite ubudahangarwa bukomeye
  • Abana bari munsi y'imyaka 5
  • Abagore batwite
  • Abakuze cyane
  • Abarwaye indwara zigabanya ubudahangarwa nk'asima, umutima, impyiko na diyabete
  • Ababyibushye birenze urugero; barengeje BMI ya 40, cg bafite ibindi bibazo bigabanya ubudahangarwa),

Niki gitera ibicurane?

Virusi zitera ibicurane zikwirakwira binyuze mu mwuka (cg umuyaga), uyirwaye ayanduza binyuze mu kuvuga, gukorora cg kwitsamura. Ushobora guhura nizo virusi ako kanya cg zikaba zanyura mu kindi kintu uyirwaye yakozeho nka telephone cg ikindi gikoresho hanyuma ukikora mu mazuru, mu maso cg mu kanwa.

Ufite iyi virusi ashobora kuyanduza kabone nubwo ibimenyetso byaba bitaragaragara kuri we, kugeza ku minsi 5 nyuma yuko ibimenyetso bibonetse. Bitewe n'umuntu hari n'abashobora kwanduza nyuma y'iminsi 10 ibimenyetso bigaragaye.

Ibimenyetso by'ibicurane

Ibimenyetso by'iyi ndwara bikunda kuboneka mu gihe gito umuntu akimara kwandura.

Bimwe mu bimenyetso bigaragara cyane:

  • Umuriro uri hejuru (akenshi urenga degree 39 cg 40)
  • Kumva umerewe nabi mu mubiri, no gucika intege
  • Kubabara umutwe
  • Inkorora itazana igikororwa
  • Kokera mu muhogo

Abantu benshi barwaye iyi ndwara barakira nyuma y'icyumweru 1-2 bidasabye imiti. Ku bantu bakuze cyane, abato cg ababura ubudahangarwa bukomeye hari igihe hashobora kuririraho izindi ndwara zikomeye nk'umusonga bikaba byakurura urupfu

Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe
Ibicurane bikunda kuzahaza abo byafashe

Hari abo ibicurane byibasira cyane kurusha abandi

Hari ibintu bimwe na bimwe byongera ibyago byo kwibasirwa n'ibicurane, ibyo twavuga:

  • Imyaka: ibicurane biza bitewe n'igihe cy'umwaka byibasira cyane abana bato n'abakuze cyane
  • Aho umuntu aba: abantu bakunze kuba ahantu haba abantu benshi, nabo bakunda kwibasirwa nibi bicurane
  • Ubudahangarwa bworoshye: abantu barwaye kanseri, SIDA, cg bari ku miti yindi y'indwara zikomeye nabo bakunda kwibasirwa
  • Indwara zikomeye: zimwe muri zo twavuga nka asima, diyabete n'indwara z'umutima
  • Gutwita: abagore batwite cyane cyane abageze mu gihembwe cya 2 n'icya 3 bari mu bibasirwa cyane
  • Kubyibuha bikabije: abantu bafite BMI ya 40 no hejuru

Uburyo wakoresha mu kwivura

Mu gihe urwaye ibicurane, hari ibyo wakora byagufasha guhangana n'iyi ndwara, muri byo twavuga:

  • Kunywa amazi n'ibindi bisukika byinshi (nk'icyayi, imitobe, igikoma, n'ibindi). Aha wibanda ku bintu bishyushye cyane mu rwego rwo kurwanya umwuma mu mubiri
  • Kuruhuka. Kuruhuka neza kandi bihagije bifasha ubudahangarwa bwawe kugira imbaraga zo kurwanya izi virusi
  • Ushobora gufata imiti yoroshya ibimenyetso. Mu gihe wumva ufite umuriro cg warwaye umutwe ushobora gukoresha paracetamol, ibuprofen cg aspirin (ku bana bato n'abakiri urubyiruko ntibagomba gufata aspirin).
  • Ushobora kandi no kwifashisha imiti irwanya ubwivumbure bw'umubiri imyinshi ikaba iba ari uruvange rw'imiti izimya umuriro hamwe n'iyivura ubwo bwivumbure. Ikunze kuboneka ni nka Coldcap, Doliprex, Febrilex, Dacold, Fervex, Paidoterin, Flucoldex hamwe n'indi inyuranye ikaba habaho iy'abakuru n'abato

Ni gute nakwirinda indwara y'ibicurane?

Hari uburyo ushobora kurwanya no kugabanya ikwirakwira ry'ibicurane:

  • Gukaraba intoki. Ni uburyo bwiza bwo kurwanya ikwirakwira ry'indwara nyinshi zitandukanye, ushobora gukoresha amazi n'isabune cg ugakoresha imiti yabugenewe yo kogesha intoki iboneka muri za farumasi hirya no hino"<yoastmark
  • Ipfuke ku mazuru mu gihe witsamura, ku munwa mu gihe ukorora. Ibi bifasha abandi mu gihe urwaye, bikurinda gukwirakwiza virusi zanduza ibicurane
  • Irinde kujya mu ruhame, ahari abantu benshi. Mu gihe indwara y'ibicurane yiganje cyane, bikwirakwira byoroshye ahantu hose hari abantu benshi; nko ku mashuri, mu bigo bitandukanye cg ibiro no mu modoka rusange. Mu gihe urwaye, gerageza byibuze kuguma mu rugo umunsi 1 kugira ngo ugabanye kuba wakwanduza abandi.
Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1
Mu gihe urwaye ibicurane ni ngombwa kuruhuka byibuze umunsi 1

SRC: UMUTIHEALTH



Source : https://yegob.rw/menya-uko-wakwirinda-indwara-yibicurane-nuko-wayivura/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)