-
- Kayitare Gaetan ari kumwe n'umukobwa bakundanaga
Nk'uko bitangazwa n'umwe wo mu muryango we, Shumbusho Michel, Kayitare yavukiye mu yahoze ari Komini Kigoma ubu ni mu Murenge wa Ruhango mu Kagari ka Rwoga mu 1957 atabaruka mu 1994 azize Jenoside yakorewe.
Kayitare Gaetan yavutse mu bavandimwe batandatu, inganzo ye yayikuye kuri mukuru we witwa Kimenyi, yize amashuri abanza gusa kuko ataje gukomeza amashuri yisumbuye ahubwo yagiye mu myuga akaba yarakoraga umwuga w'ubudozi, indirimbo ze zikaba zitarigeze zitambuka kuri radiyo.
Shumbusho avuga ko Kayitare Gaetan yigiye kudoda mu kigo cyafashaga abafite ubumuga cya Gatagara, akaba ngo yari umusore w'urubavu ruto wirabura gake, wari uzi kwambara neza ugira isuku.
Shumbusho avuga ko kugira ngo ibihangano bye bigere ku bantu yifashishaga radiyo kasete za kera ari na zo yafatiragaho amajwi, noneho indirimbo akazibika kuri izo kasete ari nazo yagendaga ahereza abantu bazimusabye cyangwa b'inshuti ze.
Agira ati “Byasabaga gushaka umuntu umukandira ku ri kasete noneho agatangira gucuranga indirimbo yose yarangira bagahagarika agatangira iyindi bityo bityo, ariko ubu twarazishatse tuzishyira mu buryo bugezweho ni yo mpamvu zumvikana neza nta makaraza arimo ariko ni uko yakoraga izo ndirimbo ze”.
Yitabye Imana atarashinga urugo, ariko yari afite abana batanu barimo abahungu batatu n'abakobwa babiri kandi ubu baracyariho, ariko ntabwo bakora ubuhanzi bwo kuririmba.
Kayitare Gaetan yaje gufungwa igihe cy'ibyitso ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangizwaga n'ingabo zari iza RPF Inkotanyi, ari na bwo yaje guhurira na Mavenge Sudi aza no kuwmigisha gucuranga gitari, ari na bwo bakundanye baba inshuti kugeza amuhaye ku bihano bye.
Shumbusho avuga ko Mavenge Sudi yakomeje gukunda ibihangano bya Kayitare maze arabisohora ariko atabanje gusaba uburenganizra cyangwa ngo amenyekanishe ko ibyo bihangano atari ibye, ibyo bikaba binyuranyije n'amabwiriza yo kwigana ibihango by'undi.
Shumbusho asaba ko abakunzi ba muzika Nyarwanda baba bafite amakasete ariho izo ndirimbo za Kayitare ko bazegeranya bakazikora mu buryo bugezweho kugira ngo zibe zafasha abantu mu kwidagadura kandi ikivuyemo gitunge abana yasize.
Agira ati “Ndasaba buri wese waba yarakundanye na Kayitare Gaetan n'abo yahaye ku ndirimbo ze kuzigeza ku muryango we kugira ngo zikorwe neza, zibe zavamo icyatunga abana be batanu yasize”.
Nyuma y'uko Shumbusho amaze kugaragaza ko ibihangano bya Kayitare byaje gutwarwa na Mavenge Sudi, uyu nawe yaganiriye na KT Radio maze yemera ko ibyo bihangano ari ibya Kayitare Gaetan koko.