-
- Twagirayezu Cassien
Twagirayezu Cassien yari atuye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali ari na ho yaguye tariki ya 12 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avukana n'abavandimwe icyenda hariho batatu gusa, barimo murumuna we Dufitumukiza Kanutina na bashiki be babiri.
Twagirayezu Cassien wavukanye ubumuga, ubuzima bwe bwo mu butoya yabumaze mu kigo cy'abafite ubumuga cya Gataraga mu myaka ya 1960, aho mu myaka ya za 1970 yatangiye gucuranga.
Mu 1990 yatangiye gusohora indirimbo nyinshi ari kumwe n'inshuti ze zirimo nka Landeres Landouard bavuka hamwe bakaba baranareranwe i Gataraga, baririmbanye indirimbo ‘Muhoza wanjye' wandutiye benshi, ‘umuntu nyamuntu' n'izindi zanyuze ab'icyo gihe n'ab'ubu kandi baracyazisubiramo.
Twagirayezu yatabarutse atarashinga urugo, yari mu kigero cy'imyaka 38 y'amavuko, uwo yateganyaga kuzarushingana na we yazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho yari atuye i Gikondo.
Uko iterambere ryazaga yakundaga kuvugurura indirimbo ze yongeramo ibyuma birekura umuziki wo ku rwego rwisumbuyeho yakoraga muri SOCORWA akora mu biro by'abicunga umutungo, icyo kigo kikaba kimwe mu byashinzwe na Padiri Frepo, mu rwego rwo gufasha ababaga barangije amasomo i Gatagara.
Inganzo ye yibandaga ku muntu n'ubumuntu
Dufitumukiza Kanuti avuga ko indirimbo za mukuru we yazihangaga ahereye ku buryo bwo gukangurira abantu kugira ubumuntu kubera aho yaririmbye nk'indirimbo ‘Umuntu nyamuntu', n'indi yitwa ‘Tubibuke', yaririmbye asabira Abanyafurika y'Epho bari bugarijwe n'ubwicanyi bushingiye ku ivanguramoko rya Apartheid.
Indirimbo ye kuba ‘Kure y'umukunzi' avugamo agasozi ka Nyaruzi yanavukiyeho agenda akamanuka agatambika mbese akagakumbura kubera ko ari ho iwabo, icyakora ijambo avugamo kuba kure y'umukunzi we ngo ntawari uhari ni uko byumvikanaga ko gusa yikundira aho iwabo akahakumbura.
Agira ati “Icyo nakundiye Cassien yari afite umutima muzima, yahangiraga Igihugu n'abagituye, yari afite ubwenge buzima kandi umuhanzi ufite bene ubwo bwenge ugorora umuco ukawushyiramo umwezi, bigatuma umuco ukomeza kuramba agakomeza kuwubakira abantu runaka”.
Ibyo byumvikana nko mu ndirimbo agira ati “Mwebwe, mwe mubitse ubwenge nimuhaguruke mumurike inzira iboneye, bene umuntu ko bagenda insigane ab'intege nke babaye aba nde, ko mvugiye ahirengeye ngo munyumve mbese ni nde wamenyera intsinzi”.
Mfitumukiza avuga ko mukuru we yifuzaga ko abantu banoza imibanire nk'uko byumvikana mu ndirimbo ze mu muyoboro n'isura yo gutanga ubutumwa bitari ukwishimisha gusa, iryo rikaba ibanga ry'ubuhanzi bwa kera butari bugamije indi nyungu, ahubwo bagamije gukuza ubumuntu mu bantu kuko nta gihembo ahanini babaga bategereje.
-
- Dufitumukiza Kanuti
Mfitumukiza yifuza ko ibihangano bya Cassien byasigasirwa kandi umuryango Nyarwanda ugakomeza kungukira ubutumwa mu mwimerere wabyo.
Agira ati “Ubaye imfura ushobora kujya ahantu wishimye ukaririmba indirimbo ze ariko ukibuka no gushimira uwo muhanzi kuko byaranabaye mu mwiherero w'abayobozi, aho bumvise indirimbo Umuntu nyamuntu bagasesengura ubutumwa burimo, kandi bashimira uwo muhanzi ari na cyo nifuza ko abakomeza gukoresha indirimbo za Cassien mbasaba gukurikiza”.
Mfitumukiza Kanuti ni we usa nk'uwasigaranye inganzo ya mukuru we Twagirayezu Cassien, kuko nawe afite indirimbo kandi akaba anacuranga gitari.
Mfitumukiza avuga ko twagirayezu Cassien yabaye nk'umuhanurira mu ndirimbo ze nko mu yitwa ‘Muhoza wanjye', kuko ubu umugore wa Mfitumukiza yitwa Umuhoza, akanitwa izina rya Christine ubundi ryitwaga umukunzi wa Cassien, bateganyaga kurushingana nawe wishwe muri Jenoside yakorewe Abatututsi.
source : https://ift.tt/3xE8HUk