Ubwo yari agiye kuvuga ijambo imbere y'abantu amamiliyoni bari bamukurikiye ku isi yose,Messi yahise arira cyane ndetse avuga ko atumva ukuntu agiye gusezera kuri iyi kipe y'ubuzima bwe.
Ati 'Nari namaze kwemera kuguma muri FC Barcelona.Aha n'urugo rwanjye n'urugo rwacu.Nifuzaga kuguma muri Barcelona kuko niwo wari umupangu wanjyeâ¦ariko uyu munsi ndi gusezera ku buzima bwose namaze hano.'
Ikipe ya PSG niyo ihabwa amahirwe yo kumwegukana ndetse na Messi yemeye ko ari ukuri bishoboka ko ayerekezamo.Ati 'Paris Saint-Germain birashoboka.Nta kintu turemeza ariko nakiriye telefoni nyinshi z'amakipe menshi nyuma y'aho Barcelona isohoye itangazo.Turacyavugana.'
Messi yemeje ko yagerageje gufasha ikipe kugira ngo ayigumemo ariko ngo nta musaruro byatanze kubera amategeko ya La liga.
Ati 'Amasezerano yanjye mashya yari yarangiye.Byose byari byarangiye.Nashakaga kuguma hano ariko ubwo nagarukaga mvuye mu biruhuko nasanze byarangiye.
Uko niko Joan Laporta yabisobanuye.Ku munota wa nyuma kubera ibintu bya La LIGA ntabwo byakunze.Ndababaye cyane kuko sinifuzaga kuva muri iyi kipe.Nkunda Barca kandi nashakaga kuyigumamo.Amasezerano yanjye yari ateguye.
Nakoze ibyo nari nshoboye ngo mpagume.Nta kibazo nagiranye na Barcelona mu by'ukuri.Ibintu byose byari bimeze neza kandi bari bamaze kunyemeza kuguma muri Barcelona.'
Messi aherutse kwifotoza ari kumwe n'abakinnyi ba PSG barimo Neymar, Leandro Paredes, Angel Di Maria na Marco Verratti ahitwa Ibiza.
Abjijwe kuri iyo foto yagize ati 'Byarahuriranye.Nari ndi hariya n'inshuti zanjye,hanyuma twemera gufata ifoto.Barambwiye bati'Ngwino I Paris! Ariko byari urwenya kuko twari mu biruhuko.'
Abajijwe ku hazaza ha Barcelona,Messi yagize ati 'Barcelona ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza, nizera ko bizagenda neza mu gihe kiri imbere.'