Mico the best Yasezeranye imbere y'amategeko (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Mico The Best uri mu bakunzwe muri iyi minsi yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Clarisse Ngwinondebe bemeranywa kubana byemewe n'amategeko.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 ubera mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Umuhango witabiriwe n'abo mu miryango y'aba bombi ndetse n'inshuti zirimo Bruce Melodie ndetse n'abo muri label ya KIKAC abarizwamo.

Mico The Best yari aherutse gufatirwa irembo n'abo mu muryango we. Tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhanzi yari yambitse impeta Clarisse amusaba ko yazamubera umugore.

Mu Kiganiro yagiranye na Hose, Mico The Best yavuze ko uyu mwaka ugomba kurangira akoze ubukwe mu gihe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19 zaba zorohejwe.

Mico The Best yemeza ko impamvu yatumye afata icyemezo cyo kumusaba ko babana ari uko yasanze afite umutima mwiza ndetse n'ikimero cyamutwaye umutima.

Ati ' Si we wa mbere nari nkunze ariko ni we wa mbere nkunze kugera kuri uru rugero rwo kumusaba ko twabana ubwo hari ikiba cyabiteye. Icya mbere ku ruhande rwanjye ni umusirimu wicisha bugufi, nakunze umutima we uburyo yumvikana, aca bugufi, hakikubitiraho uburanga bwe.'



Source : https://yegob.rw/mico-the-best-yasezeranye-imbere-yamategeko-amafoto/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)