Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yemereye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ko bemerewe gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya kabiri mu bagabo ndetse n'ikiciro cya mbere ndetse n'icyakabiri mu bagore mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

Aya marushanwa agiye gukinwa nyuma y'ubusabe bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, aho mu kwezi kwa Kamena 2021 bandikiye Minisiteri ya Siporo bayisaba ko basubukura ibi byicior byombi biheruka kugaragara mu marushanwa ya 2019-2020, ni nyuma yaho mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi icyirezo cya Koronavirusi cyari kibasiye isi muri rusange bityo amarushanwa yo muri ibyo byiciro byombi ntiyaba.

Mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye FERWAFA, yemereraga iri shyirahamwe gusubukura amarushanwa mu byiciro bitandukanye. Aha ni naho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter banditse bavuga ko bemerewe gusubukura amarushanwa.

Bagize bati 'Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021).'

FERWAFA kandi yaboneyeho gutangaza ko mu gihe cya vuba, baza gushyura hanze uko amakipe azahura muri ayo marushanwa, bati 'mu minsi mike cyane, tuzatangaza ingengabihe y'ayo marushanwa kimwe n'ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 zizakurikizwa.'

Hari amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA cyamenye ko amakipe 15 yo mu kiciro cya kabiri ariyo yari yiyandikishije ngo azahatanire gukina imikino izabazana mu kiciro cya mbere hashakishwa amakipe abiri azasimbura ikipe ya Sunrise FC ndetse na AS Muhanga yamanutse mu kiciro cya kabiri cya 2021-2022.

Mu minsi ishize nibwo hari amakuru yavugaga ko iki kiciro kitazakinwa kuko hari hamazwe gutangaza ko ikiciro cya mbere cya 2021-2022 kizatangira ku itariki ya 16 Ukwakira 2021, bityo bamwe bagaheraho bavuga ko ikiciro cya kabiri cy'umwaka wa 2020-2021 kitazakinwa bityo ko AS Muhanga na Sunrise zo zizaguma mu kiciro cya mbere.

Ibi byatumye ku ruhande rwa Sunrise FC yiyongerera imbaraga, aho yari imaze kongerera amasezerano y'imyaka ibiri abakinnyi bayo babibiri Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri na Wanji Pius, iyi kipe kandi yanaguze Rucogoza Dhijad wakinaga muri Bugesera FC.

Ku ruhande rwa AS Muhanga nyuma yaho yari yatandukanye na Nduwantare Ismael nk'umutoza wayo mukuru, iyi kipe nayo yari mu nzira zo kwiyubaka ishaka umutoza mukuru. Amakuru yavaga muri iyi kipe ngo nuko Thierry Hitimana na Kayiranga Babptiste aribo iyi kipe yarimo ishaka kureba ko umwe muribo bakorana mu gihe iyi kipe yaba igumye mu kiciro cya mbere.

The post Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yahaye FERWAFA uburenganzira bwo gusubukura amarushanwa y'ikiciro cya 2 mu bagabo ndetse n'ayo mu kiciro cya 1 n'icya 2 mu bagore (2021) appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-mu-rwanda-yahaye-ferwafa-uburenganzira-bwo-gusubukura-amarushanwa-yikiciro-cya-2-mu-bagabo-ndetse-nayo-mu-kiciro-cya-1-nicya-2-mu-bagore-2021/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisiteri-ya-siporo-mu-rwanda-yahaye-ferwafa-uburenganzira-bwo-gusubukura-amarushanwa-yikiciro-cya-2-mu-bagabo-ndetse-nayo-mu-kiciro-cya-1-nicya-2-mu-bagore-2021

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)