Mu minota micye ishize, Minisitiri Edouard Bamporiki yifashishije urukuta rwe rwa Twitter rukurikirwa n'abarenga ibihumbi 84 asangiza abamukurikira amafoto atatu amugaragaza ari kumwe n'umugore we bari ku mazi ndetse hari n'ifoto imugaragaza ari mu mazi mo hagati bikagaragaza ko ari umuhanga mu koga na cyane ko nta n'akajiri abantu bogana yari yambaye - gafasha abantu kudacubira. Munsi y'ayo mafoto yanditseho amagambo ari mu Kinyarwanda kizimije nk'uko abimenyereweho.
N'ubwo byagora benshi gusobanukirwa amagambo ye kuko azimije cyane ndetse hakaba hari bamwe banatangaje ko nta kintu bakuyemo, mu butumwa bwe humvikanamo ko yaryohewe n'ibihe byiza yagiriye ku mazi. Yanditse ati "Nyiratsibura w'abera umu, nsanze ahiga uw'iwacu umwo, naniwe kurenza amaso iri riba yujuje yijuse! Gusa mpasanze umukiro nditsa nti Imana izo. Akira intashyo nkomoye aha imana zereye, kubibuka rya joro ryabujije umusinga gusinzira ubu mwashima. Twasubiye mu nzira y'abazima. Heme u Rwanda".
Abakoresha urubuga rwa Twitter bifurije Minisitiri Bamporiki n'umufasha we gukomeza kuryoherwa n'ikiruhuko, gusa benshi bagarutse ku Kinyarwanda yakoresheje bavuga ko bakuyemo bicye. Joseph Khalifa yagize ati "Muryoherwe mwa mfura mwe!" Yongeraho ati "Ariko banza ari Igiswahili pe kuko nta kintu numvisemo, mwokabyara mwe mwazajya mudusobanurira koko Rwanda rwacu imbere cyane". Uwitwa Leonce yagize ati "Ariko abantu muzi Ikinyarwanda mwansemurira ibi Hon yanditse bishatse kuvuga iki? Njye ntabwo ndimo gusobanukirwa. Nimumfashe"
Jonatha Mbanze yabwiye Minisitiri Bamporiki ko ari byiza kuruhuka anamugaragariza ko byamushimishije rwose. Ati "Kuruhuka ni byiza Hon. Ndabona iki kiruhuko cya #cabinet warakibyaje umusaruro hamwe na Madame akaba mushiki wacu mukobwa wa #MuzeheSakindi". Undi yagize ati "Ibiruhuko byiza Ministiri wacu ariko ni ukuri mujye mugerageza kwandika ibyo turasobanukirwa pe, mu by'ukuri hano mbashije kumvamo ngo Heme u Rwanda, ibindi byose shwi".
Ikiruhuko by'Abagize Guverinoma y'u Rwanda kizarangira tariki 31 Kanama 2021 nk'uko byatangajwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuwa 18 Kanama 2021.
Minisitiri Bamporiki mu mazi mo hagati
Minisitiri Bamporiki n'umugore we bagiriye ibihe byiza ku mazi
Mu Kinyarwanda kizimije Minisitiri Bamporiki yakomoje ku bihe byiza yagiranye n'umugore we muri iyi minsi y'ibiruhuko