Minisitiri Busingye yakiriye intumwa za Angola ziri kwihugura kuri gahunda z’u Rwanda mu kurwanya ruswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Kanama 2021, ni bwo Minisitiri Busingye yakiriye mugenzi we wa Angola wari uri kumwe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio.

Minisitiri Busingye yagaragarije iri tsinda ko u Rwanda rwashyizeho amategeko na gahunda zitandukanye zifasha mu gukumira ruswa ndetse n’ugaragaweho ruswa yaba umuturage cyangwa umuyobozi abihanirwa bikomeye cyane.

U Rwanda rwashyizeho itegeko rihana icyaha cya ruswa aho riteganya ko umuntu ugihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze irindwi, n’ihazabu y’amafaranga yikubye kuva ku nshuro eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Minisitiri Busingye ati “Ikindi kintu twashyizeho uburyo bwo kubazwa inshingano, aho n’ubwo yaba ari umuyobozi wakiriye cyangwa watanze ruswa arabiryozwa, bikaba byanabera abandi urugero bagahera ko batinya ruswa.”

Yakomeje agira ati “Ikindi kintu wenda gikomeye, twashyizeho inzego zitandukanye zirimo nk’Urwego rw’Umuvunyi ndetse tukagira na Polisi y’Igihugu n’izindi zifatanya mu guhashya ruswa. Ibi binajyana n’ubukangurambaga dukora duhereye hasi mu mashuri buri muntu akamenya ububi bwo kwakira cyangwa gutanga ruswa.”

Minisitiri Dr. Sebastiao Domingos Gunza yavuze ko kuva mu 2017 Leta ya Angola yatangiye urugamba rwo kurwanya ruswa. Avuga ko uru ruzinduko mu Rwanda hari byinshi barwungukiramo kuko rwo rumaze igihe kinini muri uru rugamba.

Yagize ati “Twaje hano gusura u Rwanda, ejo twari kuri polisi n’izindi nzego zitandukanye badukinguriye imiryango, batweretse uburyo n’ibikoresho bifashisha mu kurwanya ruswa. Twasanze mufite umugambi wo kutihanganira uwariye ruswa kandi natwe turawufite iwacu.’’

Ishami ry’Ubutabera Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ubutabera ritangaza ko u Rwanda rwamaze koherereza Angola, inyandiko zigaragaza abantu bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside bari muri kiriya gihugu.

Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Leiro Octávio yavuze ko mu minsi iri imbere hari amasezerano ibihugu byombi biteganya kugirana agamije ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo n’ubutabera.

Minisitiri Busingye na mugenzi we Dr Sebastiao Domingos Gunza bagiranye ibiganiro byibanze kuri gahunda u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya ruswa
Minisitiri Dr Sebastiao Domingos Gunza (ibumoso), Minisitiri Busingye na Ambasaderi Eduardo Filomeno Leiro Oct vio nyuma y'ibiganiro bagiranye
Nyuma y'ibiganiro abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso



source : https://ift.tt/3iLLqMo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)