Minisitiri Gatabazi yasabye abanyamadini kwigisha abayoboke babo kwirinda Covid-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2021 mu nama yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu [MINALOC], abayobozi b’Intara n’Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z’umutekano n’abayobozi b’Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda. Yigaga ku busabe bwabo bw’uko bakoroherezwa insengero zikongera gufungura.

Kuva Covid-19 yagaragara mu Rwanda hagiye hafatwa ingamba zo gukomeza kuyirinda zirimo no kuba insengero n’andi materaniro bihagarikwa.

Nubwo insengero zagiye zifungwa ariko hirya no hino hagenda hagaragara abantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakajya gusengera mu ngo z’abantu no ku misozi.

Urugero ni abagore 38 bo mu Karere ka Bugesera bafashwe tariki ya 18 Nyakanga 2021 bari gusengera aho bita muri Mbyo. Tariki ya 17 Nyakanga 2021, nabwo hafashwe abantu 239 bari gusengera ku Musozi wa Kanyarira, usibye aba hari n’abandi benshi bagenda bafatwa barenze ku mabwiriza aba yafashwe.

Minisitiri Gatabazi yasabye abanyamadini n’amatorero bitabiriye iyi nama kwigisha abayoboke babo kwirinda kujya gusengera ahantu hatemewe hashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse no kwitabira gufata inkingo za Covid-19.

Yabasabye kandi ko bakihangana muri iki gihe cy’ibyumweru bibiri insengero zifunze bagashaka ubundi buryo batangamo ubutumwa nka radiyo na televiziyo, mu gihe bategereje gukomorerwa.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Nyakanga 2021, yafatiwemo imyanzuro itandukanye yo kurushaho kwirinda Covid-19, irimo n’uko insengero zifunze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi b'amadini n'amatorero kwigisha abayoboke babo kwirinda Covid-19



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)