Miss Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower mu gihe yitegura kurushinga na Pacifique Murekezi.

Bridal Shower ni ibirori bikorerwa umukobwa uri hafi gukora ubukwe, bikaba bivuze ko itariki y'ubukwe bwa Bahati Grace na Pacifique iri hafi n'ubwo kugeza ubu birinze kuyitangaza.

Ibi birori bya Bridal Shower byakorewe Bahati Grace bikaba byaraye bibaye ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu tariki ya 7 Kanama 2021.

Byabereye muri Amerika aho aba, akaba yari ashyigikiwe muri ibi birori n'abarimo Miss Kayibanda Aurore.

Miss Bahati Grace yagiye muri Amerika 2011, umwaka wakurikiyeho yaje kubyara umwana we w'imfura yabyaranye n'umuraperi K8 Kavuyo bakundanaga bakaza gutandukana.

Nyuma nibwo yaje guhura na Murekezi Pacifique bagiye kubana.

Murekezi Pacifique ni umuhungu w'uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports wanashinze Espanya Nyanza, Murekezi Raphael witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kimwe na nyina wa Murekezi Pacifique.

Bahati Grace yakorewe ibirori bya Bridal Shower
Ni ibirori byitabiriwe n'abakobwa b'inshuti ze barimo na Kayibanda Aurore
Pacifique na Bahita bagiye gukora ubukwe



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yakorewe-ibirori-bya-bridal-shower

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)