Nyampinga w'u Rwanda 2009, Bahati Grace yambitswe y'urukundo na Murekeze Pacifique, umusore bitegura kurushinga.
Grace abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto y'uyu muhango yishimiye, ni mbere y'uko ubukwe bwe buzaba tariki ya 4 Nzeri 2021.
Miss Bahati Grace yambitswe iyi mpeta nyuma y'uko tariki ya 7 Kanama 2021 yari yakorewe ibirori byo gusezera k'ubukumi(Bridal Shower).
Biteganyijwe ko ubukwe bwa Grace na Pacifique buzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho baba mu mujyi wa Cedar Rapids muri Leta ya Lowa mu busitani bwa Double Tree by Hilton.
Byari ibyishimo bikomeye
Grace na Pacifique baritegura kurushinga
Impeta yambitswe Bahati Grace
Barakora ubukwe mu kwezi gutaha
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-bahati-grace-yambitswe-impeta-amafoto