Miss Grace Bahati yambitswe impeta y'urukundo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Grace Bahati nyuma y'uko akorewe ibirori n'inshuti ze bibanziriza ubukwe (Bridal shower), yamaze no kwambikwa impeta y'urukundo n'umukunzi we w'igihe kirekire Murekezi Pacifique. Ibi byamenyekanye mu masaha y'igicamunsi cya none aho abarimo barumuna ba Miss Grace muri Miss Rwanda nka Mutesi Jolly, Meghan Nimwiza na Iradukunda Elsa kimwe n'umugore wa Meddy, Mimi Mehfira bagaragaje ko bishimiye intambwe Miss Bahati n'umukunzi we bateye. Amakuru ahari kugeza ubuavuga ko ubukwe bw'aba bombi buri mu ntangiriro Nzeri ntagihindutse.

Miss Grace Bahati yari yishimye mu nseko idasanzwe ubwo yari ahagaze imbere y'umukunzi we wari wateye ivi amusaba ko bazibanira iteka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO MAGUFI MISS BAHATI YEREKANYE AMUGARAGAZA YAMBAYE IMPETA

Incamake y'amateka ya Miss Rwanda 2009, Grace Bahati

Grace Bahati yavukiye mu gihugu cya Uganda kuwa 15 Werurwe 1991, we n'umuryango we bimukiye mu Rwanda afite imyaka itatu mu mwaka 1994. Yavukiye mu muryango mugari, inshuti zikaba aricyo kintu gikomeye mu buzima bwe. Ubwo yari afite imyaka 16 yafatiranye amahirwe yari ahari yinjira mu kibuga cyo kwerekana imideli. Inshuti ye magara kandi y'igihe kirekire niyo yatumye abyisangamo maze umuryango uramushyigikira bituma arushaho kubikunda.

Mu mwaka wa 2009 yinjiye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Rwanda yaje no kwegukana. Yegukanye amakamba abiri; irya Nyampinga uberwa n'amafoto n'irya Nyampinga w'u Rwanda, yose yabonye mu mwaka wa 2009. Mu gihe yari yambaye ikamba yagiye akora ibikorwa byo gufasha kandi by'urukundo bitandukanye maze binyuze muri we, urubyiruko rwinshi ruyoboka uyu mujyo.

Grace yaje gukomeza inzozi ze yerecyeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakomereje kaminuza akabona impabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Grace afite umwana w'umuhungu yabyaranye na K8 Kavuyo witwa Ethan uherutse kwizihiza isabukuru y'amavuko y'imyaka 9.  Grace akunda gusabana kandi n'ubwo ari kure y'u Rwanda, ntibimubuza gukomeza gusangira ibyishimo n'abanyarwanda.

Nyampinga w'u Rwanda yambitswe impeta y'urukundo na Murekezi Pacifique bitegura kurushingaBenshi bagaragaje kwishimira intambwe bateye mu rukundo bombi Grace na Pacifique barimo Mimi, Jolly, Meghan na Elsa Barebanaga akana ko mu jisho bishimye nyuma y'uko Grace yemereye Pacifique ko bazabana iteka

Ikiganza cya Grace Bahati yambaye impeta n'ubutumwa bwa Mimi na bamwe muri barumuna be muri Miss Rwanda bamurata amashimwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108989/miss-grace-bahati-yambitswe-impeta-yurukundo-numukunzi-we-pacifique-bitegura-kurushinga-am-108989.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)