Miss Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016 yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye aho yavuze ko yagiranye ibiganiro na kiriya cyamamare gikomeye.
Yagize ati 'Kuri iki gicamunsi twagize uruzinduko mu biro by'umuhanzi mpuzamahanga akaba n'Umuyobozi mukuru wa Wasafi Media Diamond Platnamz.'
Miss Jolly avuga ko mu biganiro bagiranye na Diamond byagarutse ku mikoranire na Miss East Africa ya 2021-2022.
Ati 'Twishimiye ko mwaduhaye ikaze kandi twiteguye imikoranire inoze.'
Miss Mutesi Jolly ni umwe mu bari gutegura irushanwa ry'ubwiza rya Miss East Africa Beauty Pageant, rizabera muri Tanzania aho muri kiriya gihugu yagiye ahura n'abayobozi banyuranye.
UKWEZI.RW
Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Miss-Jolly-yakiriwe-na-Diamond-bagirana-ibiganiro