Mu byishimo byo ku rwego rwo hejuru, impunzi zari zarahungiye mu duce dutandukanye tw'Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatangiye gusubira mu byazo zibifashijwemo na RDF ndetse n'ingabo za Mozambike.
Nyuma y'uko Ingabo z'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda zifatanyije n'iza Mozambique zibohoye uduce dutandukanye twari twarigaruriwe n'ibyihebe muri iyi ntara ndetse zikabyirukana mu birindiro bikomeye.
Inkambi y'impunzi ya Quitunda iherereye hafi y'icyambu cya Afungi ku Nyanja y'Abahinde, ikaba ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi cumi (10.000)
Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w'inkambi, yagaragaje ko umubare w'abacyuwe ungana na 684 bavuye mu nkambi ya Quitunda bajyanwa aho bari batuye , mu mujyi wa Palma, bakaba bishimiye kongera gukandagira mu mujyi wabo wa Palma.
Yagize ati 'Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe'.
Muri iki gikorwa Ingabo z'u Rwanda na Polisi bafatanije n'inzego za Mozambique, batanze imodoka zatwaye abaturage ndetse babaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera Palma. Ni urugendo rw'ibirometero 18, kandi aho basubiye mu byabo n'ubundi bakomeje gucungirwa umutekano.
Abaturage bakuwe mu byabo n'ibikorwa by'iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri rusange bagera ku 826,000.
Kugeza ubu abari mu nkambi baravuga ko ingabo na Polisi b'u Rwanda bakimara kugera muri iyi ntara kubatabara, imitima yabo yasubiye mu gitereko ndetse ko bishimiye umutekano ugenda ugerwaho muri iyi ntara ku bufatanye bw'inzego z'umutekano za Mozambique n'u Rwanda.