Mozambique : Abari bakuwe mu byabo n'ibyihebe baravuga imyato ingabo z'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri quatrier ya Mkulalino mu karere ka Palma mu Majyaruguru ya Mozambique, Smaili Mohammed, umusaza w'imyaka 64 amaze igihe yarahungishirije umuryango we mu cyaro.

Amaze kumva ko inzego z'umutekano z'u Rwanda n'iza Mozambique zimaze kwirukana ibyihebe mu gace yari atuyemo, yaje kureba uko ibintu byifashe.

Smaili agize amahirwe asanga inzu ye igihari maze ahita atangira gukubura.

Yarebye iruhande abona abapolisi b'u Rwanda bacunga umutekano, ibyishimo byamurenze ahita afata telefone ngo ahamagare abagize umuryango we bahamusange.

Ariko agiye guhamagara yasanze nta mafaranga afitemo. Ibyishimo byongeye ku musaga ubwo umupolisi w'u Rwanda yamuhaga ikarita yo guhamagara.

Nyuma y'akanya gato, abagore babiri binjiye muri aka gace bagenda bareba uko ibintu byifashe. Umwe muri bo yatangarije umunyamakuru wa RBA uri muri Mozambique, Jean Pierre Kagabo ko bategereje ko Leta yabahamiriza ko umutekano wagarutse bagatahuka.

Muri rusange abatuye akarere ka Palma baragaraza inyota yo kugaruka mu byabo.

Umwe muri aba baturage Augustino Fernando agaragaza imbamutima ze, ku ruhare rw'inzego z'umutekano z'u Rwanda mu kugarura umutekano mu gihugu cye cya Mozambique.

Ubusanzwe umujyi wa Palma uri ku mwaro w'inyanja ariko ibyihebe byawusize ari umusaka.

Uretse ingo z'abaturage zabaye amatongo, inzu z'ubuyobozi ndetse n'ibikorwa remezo bitandukanye byarangiritse bikomeye.

Inkuru y'ibohorwa ry'uturere twari twarigaruriwe n'ibyihebe iratuma abaturage barushaho gushakisha amakuru y'aho bari batuye ari nako batangaza ko bashaka gutahuka.

Inkuru dukesha RBA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mozambique-Abari-bakuwe-mu-byabo-n-ibyihebe-baravuga-imyato-ingabo-z-u-Rwanda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)