Col Rwivanga yatangarije Kigali Today ko abarwanyi benshi muri Awasse bivuganywe n'ingabo z'u Rwanda ku bufatanye n'iza Mozambique.
Yagize ati "Birashoboka ko imibare irenga kuko abarwanyi bagiye batwara imirambo ya bagenzi babo mu kwanga ko ibarwa".
Itsinda rihuriweho n'ubuyobozi bw'intara n'ubuyobozi bw'ingabo zihuriweho n'u Rwanda, Botswana, Zimbabwe n'abanyamakuru basuye ibirindiro byari iby'inyeshyamba byamaze gufatwa, ndetse basura n'ibikorwa remezo izo nyeshyamba zari zarigaruriye ubu zasize zangije, birimo sitasiyo y'amashanyarazi.
Agace ka Awasse kegereye ibice bindi bikomeye nka Mueda na Nangade mu Majyaruguru y'Intara ya Cobo Delgado.
Abasirikare ba Mozambike n'u Rwanda bamaze kwigarurira uduce nka Awasse na Diaca ndetse hafatirwa ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro n'amasasu.
Ibitangazamakuru byandikirwa muri Mozambique nka DW bitangaza ko hakoreshejwe imbaraga z'indege hafi y'umujyi wa MocÃmboa da Praia ahari ibirindiro bikuru by'inyeshyamba.
Awasse ni hamwe mu hatangirijwe intambara n'inyeshyamba muri 2017, mu mujyi wa MocÃmboa da Praia uri ku nkombe z'inyanja mu Majyaruguru y'Intara ya Cabo Delgado, gaherereye ku birometero 70 mu majyepfo ahari umushinga wo gushakisha gaze karemano, uyobowe n'ikigo cy'Abafaransa cya Total.
Mu mpera za Kamena 2020 muri MocÃmboa da Praia ni ho habaye imirwano ikomeye hagati y'ingabo za Leta n'imitwe y'inyeshyamba, bituma igice kinini cy'abaturage bahunga.