Mr Kagame umunyamakuru wisanze muri Studio ari umuhanzi, umukinnyi abona w'ibihe byose muri APR FC yihebeye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mabano Eric wamamaye nka Mr Kagame muri muzika avuga ko ubundi yakuze yumva azavamo umunyamakuru ariko akaba yaraje kwisanga ari muri studio yabaye umuhanzi ubu wigaruriye imitima ya benshi.

Mr Kagame ubusanzwe yavukiye muri Tanzania akaba avuka mu muryango w'abana 5, abakobwa 3 n'abahungu 2 akaba ari umuhungu mukuru, kuri ubu ababyeyi be asigaranye nyina ni mu gihe se yitabywe Imana.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI kibanze ku buzima bwe bwo hanze y'umuziki, Mr Kagame uherutse gusohora indirimbo 'Igitekerezo', yavuze ko ubundi mu bwana bwe nta makosa menshi yigeze akora ahubwo ikintu yakubitwe cyane ari ukuzerera, ngo ni ryo kosa yakundaga gukora.

Kimwe mu bintu yakoze akiri umwana n'ubu yibuka akumva arasetse, ni ubwo yigaga mu mwaka wa kane w'amashuri abanza akaza guta inzira imucyura iwabo abishaka arimo kureba ko yavumbura indi birangira ayobye.

Ati 'kera nkiri muto tuva aho twari dutuye tujya Kimironko, naratashye, mu gutaha ntaha nzi inzira imwe mvuga nti ni iyi ngiye ncamo nkagera mu rugo, icyo gihe nigaga mu wa kane w'amashuri abanza, ndavuga nti reka mvumbure indi nzira ndayoba, nkajya ngenda mbwira abantu amazina ya papa mbabwira ngo bandangire ahantu atuye.'

Mr Kagame ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru ariko na we yaje gusanga yinjiye muri studio yabaye umuhanzi iby'ubunyamakuru birangirira aho.

Ati 'numvaga nzaba umunyamakuru pe, ni nabyo nakuze numva nzaba ariko sinzi ukuntu byaje kugenda, ariko urumva nabyirutse mu gihe cyanjye ntabwo radiyo zakinaga indirimbo cyane, zahozagamo amakuru, ubunyamakuru nabukunze niga mu mashuri abanza ariko nageze mu mashuri yisumbuye haza radiyo zikina imiziki nisanga noneho nakunze umuziki, ariko ubundi numvaga ikintu kirenze ari ugutwara indege no kuba umunyamakuru.'

Nubwo ubu atajya abona umwanya wo gukurikirana cyane imikino, ariko ngo yakuze akunda umupira w'amaguru ndetse yari n'umufana w'ikipe ya APR FC n'ubu akunda cyane.

Ati 'imikino ntabwo nyikurikirana cyane, umupira w'amaguru ni wo nakurikiranaga ariko ubu biba ari gake, ubu ni udukuru duke njyenda numva cyangwa mba mfite. Njye nari umufana wa APR FC niyo nkunda na Manchester United hanze y'u Rwanda. Umukinnyi mfata nk'uw'ibihe byose muri APR FC birumvikana ni Jimmy Gatete, yakoze akazi.'

Uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, ngo nta kindi kintu gishobora kumutwarira umwanya atari umuziki kuko ubuzima bwe bwose ari umuziki keretse iyo asinziriye.

Mr Kagame kandi yavuze ko ibintu bibiri yumva atabaho adafite ari umuziki ndetse n'icyo kunywa kuko ari bimwe mu bimufasha kumva ameze neza.

Indirimbo ye nshya 'Igitekerezo' iba igaruka k'umwana w'umukobwa wakuriye mu buzima bubi aho se na nyina bahoraga barwana bituma na we akurana umujinya n'umutima mubi, yaje gushaka umugabo ariko nabwo akajya ahora amutura uyu mujinya yakuranye, Mr Kagame aba agira inama uwo mugabo wamushatse ko akwiye kumwihanganira akamwumva kuko na we atari we.

Mr Kagame avuga ko ari indirimbo nyuma y'iminsi 4 isohotse abona yakiriwe neza cyane n'abakunzi be. Uyu muhanzi ubarizwa muri High 5, mu buryo bw'amajwi indirimbo ye yatunganyijwe na Santana na Evy amashusho atunganywa na AB Godwin (Bad News).

Yasabye abakunzi be kugumya kumushyigikira na we abizeza ko azakomeza kubaha ibihangano byiza ndetse ko afite n'imishinga myinshi imbere myiza bazishimira.

Ubuzima bwe ngo ni umuziki nta kindi kimutwarira umwanya
Ngo yakuze yumva azaba umunyamakuru
Jimmy Gatete(10) ni we mukinnyi wakiniye APR FC afata nk'uw'ibihe byose



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mr-kagame-umunyamakuru-wisanze-muri-studio-umukinnyi-abona-w-ibihe-byose-kuri-apr-fc-yihebeye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)