Abaturage bo muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado ntawo bafite, babayeho mu bwigunge. Ibaze nawe kuba mu gace karuta u Rwanda inshuro eshatu [kuko iyi ntara ifite ubuso 82.625] ariko nta rugo ugira, ufite ubwoba ko ushobora kutaramuka, nta tumanaho ngo uvugane n’abavandimwe bawe n’ibindi nk’ibyo.
Mbere y’uko tugera ku kiganiro natangiye mvuga, Cabo Delgado ubusanzwe yari ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri, yari ifite ibikorwaremezo byinshi biteye imbere, ifite umutungo kamere mu Rwanda twumva nk’inzozi [ndisegura ku bwo kugereranya ibi bintu mwa bantu mwe], kuko hari gaz nyinshi.
Ikindi kandi ni agace kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde ku buryo ibicuruzwa bishobora koherezwa mu mahanga byoroshye, abahaturiye kandi ntibicwe n’inzara kuko buri wese yajya asimbuka akirobera agafi ke.
Mu rugendo rurerure twakoze dusubiye i Mocimboa da Praia nyuma y’uko ako gace kari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba kabohowe n’Ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique na Polisi y’u Rwanda; twabonye abaturage bake mu Karere ka Palma.
Abo baturage ubu bari kuba ahantu hitwa Mute, ni imiryango itarenze 10 yiganjemo abana kuko abagabo baho usanga umwe afite abagore benshi.
Bari muri ako gace kuva mu minsi mike ishize, bavuga ko urugendo ruhabageza rwatangiye mu mezi abiri ashize, nubwo bahamaze iminsi mike. Bari batuye mu gace ka Mocimboa da Praia ahari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba.
Muri uwo mujyi, mu mwaka ushize mu kwezi nk’uku, iyo mitwe y’iterabwoba yishe abaturage barenga 50 bakaswe imitwe na mbere y’aho muri Mata hari habaye igitero nk’icyo.
Aho bari ubu muri Werurwe 2020 higaruriwe n’imitwe y’iterabwoba, ikura mu byabo abaturage bose, inatwika inzu zabo.
Muri urwo rugendo twarimo, twasanze abo baturage bari gusekura ibigori kugira ngo babone uko barya umutsima. Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda babegereye, batangira kubaganiriza, mu kubagarurira icyizere.
Abo baturage iyo muganira ku byababayeho n’umugabo araturika akarira. Saidi Amri, twamusanze mu mbuga iri imbere y’inzu ya nyakatsi, yasobanuye ko nyuma yo kwica, abo barwanyi bafataga n’inkoko z’abo baturage bakazitwara.
Ati “Ntabwo tuzi impamvu bishe bunyamaswa buri wese babonaga mu nzira. Ntabwo tuzi impamvu barwana.”
Abasirikare b’u Rwanda mu Giswahili cyumutse, babahumurije, bababwira ko ubuzima bwagarutse, ko mu minsi mike baba bitegura gusubira mu ngo zabo i Mocimboa de Praia.
Ikiganiro umuturage yagiranye n’umusirikare
Niba ari na bya bindi bavuga ngo by’Igipindi cy’Ingabo, aha nabonye iki cyakoze “umuti” wa mugani wa ba basore. Aba baturage kimwe mu bintu bakeneye ni ukugaragarizwa icyizere.
Kuganiriza aba baturage ni ikintu cy’ingenzi kigamije kububakamo icyizere, bakisanga ku bashinzwe umutekano na cyane ko ari iturufu ikomeye mu kurwanya imitwe y’iterabwoba nk’iyi. Bategerejweho kuzajya batanga amakuru mu gihe hari umuntu babonye batazi.
Ababyeyi batatu bari bari gusekura ibigori, bari kumwe n’abagabo babiri bari bicaye hasi ku butaka, babwiye umusirikare w’u Rwanda uburyo bahunze n’amaguru bakagera muri Tanzania. Mu minota nk’itanu yari yacecetse abateze amatwi, nyuma atangira kubahumuriza.
Yababwiye ko bazongera gusubira Mocímboa da Praia, bagahura n’imiryango yabo, bakongera gukora n’akazi ndetse bagasinzira nta nkomyi. Akanyamuneza katangiye kuza ku maso yabo, barasabana, baganira bishimye nk’abantu baziranye.
Umubyeyi umwe wari ufite umwana yonsa, yatangiye guseka, bigaragara, akajya abaza umusirikare ati “uravugisha ukuri”, undi nawe ati “ntimugire ubwoba”.
Umusirikare wa RDF: Ni byo muzagera Mocímboa, muzajya muryama muruhuke. Mu gitondo mukore imirimo yanyu, nta kibazo na kimwe mufite.
Umuturage: Abana baradusize kera barigendeye hirya iriya.
Umusirikare wa RDF: Abana bazasubira mu ishuri bige. Ni byo rwose.
Umuturage: Murakoze cyane mubyeyi. Muri iyi minsi turabashimiye. Twari twugarijwe n’ibibazo. Tugiye gusubira Kiwia, kugera hafi ya Tanzania. Twari tunaniwe rwose. Aha twaratsinzwe muri byose.
Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo ariko.
Undi muturage: Twari hafi yo kwambuka tujya Ruvuma muri Tanzania.
Umusirikare wa RDF: Kuri ubu muratekanye, nta muntu uzongera kubakoraho cyangwa kubabuza amahwemo. Ibintu by’ubuhunzi byararangiye.
Umuturage: Birangire rwose, twararushye. [Aseka] ari gusekura [avuga umupolisi w’u Rwanda wafashaga umuturage mugenzi we gusekura]
Undi musirikare wa RDF: [Yegera umuturage uri gusekura] Ngufashe? Reka nkwakire!
Undi muturage: Ufite umugisha ukomeye.
Umusirikare wa RDF: Ubwo abana bari bamaze icyo gihe cyose badakandagira ku ishuri, bari bamaze iminsi ingahe batiga?
Umuturage: Umwaka wose.
Undi muturage: Bari bagejeje imyaka itanu.
Umusirikare wa RDF: Mu 2018 ni bwo izo mvururu zatangiye? Ubwo bamaze imyaka itatu batiga? Ntimugire ikibazo bazasubirayo.
Umuturage: N’imyaka itanu izagera batarasubira ku ishuri.
Umusirikare wa RDF: Amahoro yamaze kugaruka, muri mu rugendo, muzasubira Mocímboa, abana bajye kwiga. N’ejo mu gitondo mwagenda, bagahita batangira kwiga. Ntimugire impungenge. Ntimugire ikibazo.
Umuturage: Nta bwoba, tugiye gusubira ku ishuri.
Umusirikare wa RDF: Ntimugire ikibazo rwose.
Umuturage: Turabona imodoka, zirerekeza iwacu.
Umusirikare wa RDF: Nimubona ziriya modoka, muzabahagarike mubavugishe, bazaba bagiye iriya iwanyu. Muzadusangayo. Tuzajya tubonana buri munsi.
Umuturage: Tuba dufite ubwoba.
Umusirikare wa RDF: Ufite ubwoba bw’iki, ntituri kumwe?
Umuturage: Simbizi. Ntabwo turizera kuva kera.
Umusirikare wa RDF: Nimugire icyizere. Twerekeje Mocímboa. Amahoro arahari, muri ku rugendo, nimuhagera abana bazasubira ku ishuri, namwe mukomeze akazi kanyu ka buri munsi. Ntimugire ikibazo rwose.
Umuturage: Imana ibagirire neza.
Umusirikare wa RDF: Mwakoze urugendo kuva Mocimboa kugera hano. Ubu rero mugiye gusubira iwanyu. Mwavuye Palma muruhukira hano. Mumaze iminsi ingahe hano?
Umuturage: Amezi atatu arashize.
Umusirikare wa RDF: Mwanyuze muri iyi nzira [atunga agatoki ahari umuhanda]?
Umuturage: Twanyuze hano, turaharara. Mu gitondo dukomeza urugendo n’amaguru, tugera Palma saa Munani.
Umusirikare wa RDF: Kuki mwavuye Palma mukagaruka hano?
Umuturage: Kubera imvururu za hariya. Aha twahabonye amahoro.
Umusirikare wa RDF: Ntimuzongera guhunga.
Umuturage: Twahunze imvururu zaho, twagize amahirwe turaruhuka gato, turavuga tuti dutegure inzira tuzanyuramo hamwe n’umutware wacu. Abantu benshi bavuye hano, bahungira ahandi.
Nyuma yo gusoza ikiganiro bagiranaga, aba baturage basuhuzanyije n’ingabo na polisi y’u Rwanda basezeranaho. Ku maso basaga nk’abafite akanyamuneza ku buryo budasanzwe ku buryo utashidikanya ko bafite icyizere ko ahazaza ari heza.
AMASHUSHO: Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda basanze abaturage batuye ahitwa i Mute muri Mozambique bari gusekura ibigori, barabafasha, barasabana ubona ko icyizere cy'ubuzima kuri bo cyagarutse.
Ni nyuma y’aho Ingabo z’u Rwanda zibohoye ako gace.
🎥 @PGirinema pic.twitter.com/uxvH2nMPzW
— IGIHE (@IGIHE) August 9, 2021