MTN Rwanda yaremeye abangavu batewe inda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2021, ubwo iyi sosiyete ifatanyije n’umuryango wo kwita ku bari n’abategarugori Empower Rwanda bashyikirizaga aba bangavu inkunga yo kubafasha kwiteza imbere.

Inkunga yatanzwe ingana na miliyoni 1o z’amafaranga y’u Rwanda ikaba yahawe abangavu 110 barimo 60 bo mu Karere ka Rwamagana na 50 bo muri Gatsibo. Bagenewe amatungo magufi, ibikoresho by’isuku ndetse bashyirirwaho ikigo bazajya bigiramo kudoda.

Umuyobozi ushinzwe Imibanire n’Imikoranire n’inzego muri MTN, Numa Alain, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo begere aba bana, banabafashwe kwiteza imbere ngo hato batazagwa mu bishuko.

Yagize ati “Tugamije kubegera nk’ikigo, kugira ngo bumve ko batari bonyine. Twaje kugira ngo tubabwire ko ejo habo ari heza batagomba gutakaza ibyiringiro. Ariko tubagenera ibintu bitandukanye kugira ngo babashe kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye MTN Rwanda na Empower Rwanda ku nkunga bahaye aba bangavu yizera ko izabagirira akamaro.

“Iyi nkunga izadufasha kuko aho guha umuntu ifi uzamwigishe kuyirobera aha ni ko byagenze, bahawe ihene zizabyara izindi akajya agenda agurishaho azaba afite amafaranga. Buriya yabona n’amashunushunu ashobora kurinda abana imirire mibi. Ni ibintu byo gushimira MTN na Empower Rwanda.”

Ku ruhande rw’abangavu batewe inda bavuze ko bagiye bashukishwa utuntu duto tukabaviramo guterwa inda.

Mukeshimana Divine wo mu Karere ka Gatsibo yatewe inda afite imyaka 14 yavuze ko iyi nkunga izamurinda kongera kugwa mu bishuko.

Yagize ati “Hari umuntu wajyaga aza iwacu rimwe arambwira ngo yavuye i Kigali hari akantu yanzaniye ningende akampe, ngiye ni bwo twaryamanye ndatwita.”

Mukarugizwa Daphrose wo mu Karere ka Rwamagana yagize ati “Uwanteye inda yanshukishije amafaranga, kumwe uba ukeneye amavuta cyangwa umwambaro utari buwubone ni bwo buryo banshutse.”

Bakomeje bavuga ko iyi nkunga bahawe bazayibyaza umusaruro mu kwirinda abakongera kubagusha mu bishuko.

Mukeshimana yagize ati “Ndashimira MTN na Empower Rwanda kuba baduhaye iyi nkunga ndizera ko izamfasha nkabasha kubona ibyo nkeneye ku buryo ntawe uzongera kugira icyo anshukisha.”

Abana batewe inda mu Karere ka Gastibo uyu mwaka bamaze kugera kuri 800, mu Karere ka Rwamagana ho habarirwa abangavu baterwa inda bari hagati ya 250 na 300 ku mwaka.

Mu byo abangavu bahawe harimo n'imshini zo kudoda
Abangavu batewe inda bahaweamatungo magufi n'ibindi bikoresho bizabafasha kwirinda kongera kugwa mu bishuko
Empower Rwanda yiyemeje kwegera abana b'abakobwa batewe inda imburagihe
Umuyobozi ushinzwe Imibanire n'Imikoranire n'inzego muri MTN, Numa Alain, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugira ngo begere aba bana, banabafashwe kwiteza imbere ngo hato batazagwa mu bishuko.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye MTN Rwanda na Empower Rwanda inkunga bageneye aba bangavu



source : https://ift.tt/3D42nd5

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)