Mu birori byitabiriwe n'ibyamamare Igor Maban... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi kandi yamaze gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Kanama 2021 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Hashize amezi abiri amwambitse impeta y'icyizere amuteguza kurushinga. Akoze ubukwe nyuma y'uko ajugutiye imijugujugu inyaRwanda.com yari yatagaje mbere y'abandi ko afite ubukwe mu minsi ya vuba. Icyo gihe yahamije ko nta bukwe afite.

Igor Mabano umuhanzi uri mu bakunzwe cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ndetse waraye anashyize hanze indirimbo yitwa 'Nta Kosa', ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu ni bwo yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamare bitandukanye birimo; Yvan Buravani na Producer Ishimwe Clement na Andy Bumuntu.

Igor Mabano yasabye anakwa umukunzi we mu birori byitabiriwe n'ibyamamareYvan Mpano, Nel Ngabo na Ishimwe Clement ni bamwe mu byamamare byitabiriye uyu muhangoYvan Buravan na Andy Bumuntu nabo bari babucyereyeIgor Mabano (ibumoso) mu muhango wo gusaba no gukwaEjo hashize kuwa 27 Kanama 2021 ni bwo Igor Mabano yasezeranye mu mategeko mu murenge wa Kimihurura

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NTA KOSA' NSHYA YA IGOR MABANO








Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108991/mu-birori-byitabiriwe-nibyamamare-igor-mabano-yasabye-anakwa-umukunzi-we-amafoto-108991.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)