Mu byumweru 2 impinduka zizaba zagaragaye-Minisitire Gatabazi asubiza abasaba ko insengero zifungurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye amadini n'amatorero muri rusange ubufatanye bwabo na Leta mu kurwanya Covid 19, by'umwihariko n'ubufasha bagaragarije abaturage mu gihe cya guma mu rugo batanga ibyo kurya. Aha niho yahereye abasaba ko bakwihangana ibyumweru bibiri hakaba hafatwa izindi ngamba, bityo insengero zigafungurwa.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 4 Kanama 2021 mu nama yahuje Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu [MINALOC], abayobozi b'Intara n'Umujyi wa Kigali, abahagarariye inzego z'umutekano n'abayobozi b'ihuriro ry'Amadini n'Amatorero mu Rwanda. Yigaga ku busabe bwabo bw'uko bakoroherezwa insengero zikongera gufungura.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda Minisitire Gatabazi asubiza icyo kifuzo yagize ati' Twakiganiriyeho, ubundi inama y'abaminisitire iyo yateranye igafata imyanzuro iba igomba gushyirwa mu bikorwa kuko iba yasuzumwe mu buryo bw'ubushishozi.

Twaberetse uko icyorezo gihagaze muri buri ntara, bo bakekaga ko imirenge 50 ari yo ifite ikibazo gikomeye ariko twaberetse ubwandu hirya no hino mu gihugu kuri buri ntara. Baza kubona ko hari imirenge myinshi ifite ubwandu buri hagati ya 5 na 10%.'

Minisitire gatabazi yijeje ko' Mu gihe cy'ibyumweru bibiri impindua zizaba zagaragaye' , hanyuma bagakomeza kwifashisha ikoranabuhanga n'itangazamakuru nka radiyo, tereviziyo n'ubundi buryo.

Abayobozi b'amadini n'amatorero kandi barasabwa gushishikariza abayoboke babo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no kwitabira gahunda yo kwakira inkingo.

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mu-byumweru-2-impinduka-zizaba-zagaragaye-Minisitire-Gatabazi-asubiza-abasaba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)