Mu mwambaro wa Visit Rwanda, Nyampinga w'u Bufaransa 2000, umunyarwandakazi Sonia Rolland yasabye abantu ko mu ihe bategereje Lionel Messi ugiye gusinyira ikipe ya Paris Saint Germain gusura u Rwanda.
Kuva k'umunsi w'ejo hashize ibihumbi by'abantu mu Bufaransa bari bategereje umunyabigwi muri ruhago ukomoka mu gihugu cya Argentine, Lionel Messi ni nyuma yo kwemeza ko nyuma yo gutandukana na FC Barcelona indi kipe ashobora gusinyira ari PSG.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Sonia Rolland yashyizeho amafoto abiri yambaye Jersey ya PSG yanditseho Visit Rwanda nk'umuterankunga w'iyi kipe, asaba abantu gusura u Rwanda.
Ati "mu gihe dutegereje Messi. Sura u Rwanda (Visit Rwanda)."
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kanama 2021 nibwo Lionel Messi yafashe rutimikerere we n'umuryango we(Umugore n'abana) bava muri Espagne berekeza mu Bufaransa aho uyu mukinnyi agiye kurangizanya na Paris Saint Germain(PSG).
Messi yageze mu Mujyi wa Paris afotorwa yambaye umupira w'umweru wanditseho 'Ici c'est Paris'.
Ni mu gihe ikipe ya Paris Saint Germain yashyize kuri Twitter yayo amashusho agaragaza Ballon d'Or 6 zimaze kwegukanwa n'uyu rutahizamu.
Ibi byose bikaba bigagaragaza ko bisa n'ibyarangiye uyu mukinnyi agiye gukinira PSG hasigaye gusinya gusa.
Bivugwa ko azahembwa miliyoni 53£ ku mwaka, bityo akazajya ahembwa miliyoni 1£ ku cyumweru. Azaba ari mu bishyura umusoro wa 45% mu Bufaransa, asigarane ibihumbi 550£ ku cyumweru.
Agiye muri FC Barcelona aho asanze Neymar Jr bakinanye muri FC Barcelona mbere y'uko ayivamo muri 2017.
â" Paris Saint-Germain (@PSG_inside) August 10, 2021