Ni igikorwa cyari cyatangijwe muri Kanama umwaka ushize ariko kiza gusubikwa kubera impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya Covid-19.
Itangazo RURA yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko icyo gikorwa kizatangira kuwa Mbere, tariki ya 09 Kanama 2021, gisozwe tariki ya 03 Nzeri 2021, kikaba kizakorerwa kuri sitade eshatu zo mu Mujyi wa Kigali.
Abamotari babarizwa mu karere ka Gasabo bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade Amahoro, ababarizwa mu karere ka Nyarugenge bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kigali (Nyamirambo), naho ababarizwa mu karere ka Kicukiro bazakorerwa iki gikorwa kuri sitade ya Kicukiro iherereye muri IPRC-Kigali.
RURA yagize iti “Iki gikorwa kirareba abamotari bose; abahawe mubazi barasabwa kuzigarura kugira ngo zikorerwe isuzumwa, naho abatazifite nabo barasabwa kwegera abatanga iyo serivisi kugira ngo bazihabwe kuko iki gikorwa nigisozwa nta mumotari uzemererwa gukora adafite mubazi kuri moto ye.”
Uru rwego rwibukije abamotari bose ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, buri mumotari agomba kubanza kwegera koperative abarizwamo agahabwa gahunda y’igihe azahabwa iyo serivisi.
Ni igikorwa RURA ivuga ko kizakorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo; Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Minisiteri y’Ikoranabunga na Inovasiyo (MINICT), Polisi y’Igihugu (RNP), Umujyi wa Kigali, Impuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), ibigo byigenga bitanga serivisi za mubazi z’ikoranabuhanga birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.
Hari hashize iminsi abagenzi binubira ibiciro bya moto bihindagurika buri munsi bitewe n’uko umumotari abanza kwiyumvikanira n’umugenzi, hakaba ubwo mu gihe moto ari nke abagenzi bacibwa amafaranga menshi, bagahitamo kuyishyura kuko nta yandi mahitamo.