Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Kanama 2021, aho abamotari bo mu Mujyi wa Kigali basabwe gushyira mubazi kuri moto zabo, abatari bazifite bakangurirwa kuzishaka byihuse.
Cyabereye kuri stade zitandukanye ahagarutswe ku kureba niba amwe mu makosa yagiye azigaragaramo mu mizo ya mbere arimo n’ibibazo by’ikoranabuhanga n’igiciro gihanitse byarakosowe.
Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana, yabwiye itangazamakuru ko kuri iyi nshuro hari byinshi byahindutse mu gukoresha mubazi hagamijwe inyungu z’abamotari n’abagenzi.
Yagize ati “Ni igikorwa rero kigeze gutangira ariko nyuma hagenda habonekamo ibibazo tutibagiwe na Covid-19 yaje gutuma umushinga utagenda neza. Ibyo ni byo byafashe igihe kugira ngo yaba ari ayo makosa akosorwe. Kubera na Covid-19 kandi hari ingamba zagiye zifatwa aho Leta y’u Rwanda inashishikariza abantu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibyo ni byo byagiye bitekerezwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gishyirwe mu bikorwa.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’ayo makosa yagiye agaragara hari ibigomba guhinduka kugira ngo n’abagenzi bitotomberaga igiciro gihanitse boroherezwe.
Ati “Hari byinshi bigomba guhinduka, hari nk’igiciro kandi buriya igiciro cy’urugendo buriya ni ikintu gikomeye cyane. Ubona nk’iyo tugeze mu saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba umumotari akubwira urugendo rwa 1000 Frw ari ibihumbi bibiri. Ibyo byose byagiye birebwaho ku buryo ari ku ruhande rw’abamotari, abatega moto n’abatanga serivisi za mubazi bizafata umurongo.”
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, Ngarambe Daniel, yabwiye IGIHE ko hari bamwe mu bamotari bakunze kugorwa no kumenya kuyikoresha ariko hashatswe umuti.
Ati “Bamaze iminsi biga na n’ubu bari kwiga kandi ni uku kwezi turi kwiha ni byo tugamije. Ntabwo ari ukuvuga ngo ashyizeho mubazi none ngo atangire yishyuze. Inyungu ku mumotari ni uko wasangaga ibiciro bya lisansi bizamuka ariko we akaguma kuri ya yandi make ariko RURA ni yo igiye kujya idushyiriraho ibiciro. Urumva ko umwuga wacu mu by’ukuri ugiye kuba mwiza mu gihe wasangaga moto zifatwa nk’ibinyabiziga biraho bitazwi.”
Yavuze ko imikwabo yo gufata abamotari badakoresha mubazi izatangira nyuma ya Kanama, kuko uku kwezi bihaye ari uko gukora ubukangurambaga no guhamagarira abamotari kwitabira ikoreshwa ryazo.
Ku ruhande rw’abamotari bo bagaragaza ko bagifite impungenge ku kijyanye n’imyumvire abagenzi bafitiye mubazi cyane ko batekereza ko igiciro kikiri hejuru.
Mpabonyimana Jean Népomuscène yabwiye IGIHE ko abona hakwiye gukorwa ubukangurambaga bwimbitse ku batega moto bakumva neza agaciro ko gukoresha mubazi.
Ati “Nari nsanzwe nyifite, ariko ntabwo abakiliya bayitabira, bavuga y’uko ihenda kubera ko iyo umugenzi yivuganiye n’umumotari bikarangira bumvikanye biba byiza ariko mubazi ntabwo aba azi igiciro ari bugendere. Ntacyo byaba bitwaye abagenzi babyemeye. Icyakorwa ni ukubishishikariza abaturage na Leta igashyiramo imbaraga nibwo byaba byiza kurushaho.”
Mu 2019 ubwo hatangiraga inkundura yo gukoresha mubazi mu Mujyi wa Kigali, umumotari yasabwaga kwishyura ibihumbi 205 Frw ariko akagirana amasezerano n’ikigo gitanga izo serivisi kugira ngo ajye yishyura mu byiciro.
Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali batarabona mubazi basabwe kwegera amakoperative babarizwamo bakiyandikisha kugira ngo bazihabwe. Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa ibigo bitatu bitandukanye bitanga mubazi birimo Yego Innovision, Pascal Technology na AC Group.
Amafoto: Darcy Igirubuntu