Mudugudu yakuwe ku buyobozi azira gukubita uwo basangiye kanyanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n
Niyonibutse biravugwa ko yakubiswe n'abo basangiye kanyanga

Niyonibutse yabwiye Kigali Today ko uwo wari umukuru w'Umudugudu Turinimana n'abo bari kumwe bamukubise nyuma y'uko yanze ko banywera kanyanga iwe mu gihe utubari mu bihe bya Covid-19 tutemerewe gufungura.

Icyakora Kigali Today ivugana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusarabuye, Mbarushimana Emmanuel, yavuze ko umuturage yakubiswe n'abo barimo basangira kanyanga.

Yagize ati "Ikibazo twagikurikiranye kandi biraboneka ko umuturage yakubiswe, ariko icyo twamenye ni uko barimo basangira kandi imirwano yatewe n'ubusinzi."

Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rusarabuye bwahise bweguza uyu mukuru w'Umudugudu Turinimana ndetse busaba Niyonibutse kujya kwivuza mu bitaro bya Butaro kugira ngo harebwe ko atagize uburwayi bukomeye, nyuma ajye no kurega kuri RIB abamukubise.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rusarabuye avuga ko nyiri akabari bamubuze ariko ubuyobozi bw'Umurenge bukaba ngo buzahana aba abaturage bagiye mu kabari mu bihe bya Covid-19 kandi bitemewe.




source : https://ift.tt/3yRsJMC

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)