Muhanga: Harakekwa ko umugabo wishe umugore we amutemye yahise ajya kwiyahura - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki ya 7 Kanama 2021 ni bwo uwo mugabo w’imyaka 32 wo mu Mudugu wa Gakondokondo, yishe umugore we w’imyaka 40 amutemesheje umuhoro bapfa inka baragijwe.

Amakuru ava mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo. Uwo mugabo ngo yatemye umugore we amuziza ko yari yanze ko agurisha inka baragijwe na nyirabukwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo akimara kwica umugore we yahise ahunga ariko atangira gushakishwa. Kugeza ubu ntaraboneka ariko hari amakuru avuga ko yaba yariyahuye.

Ati “Amakuru dufite ni uko abantu yagiye anyuraho bavuga ko yari afite agacupa karimo umuti wa sinikombe kandi abantu anyuraho ari kubasezera avuga ko agiye kwiyahura. Ubu dukomeje kumushakisha tunyura ahantu hose kuko abaturage bari gukeka ko ashobora kuba yariyahuye.”

Akomeza avuga ko icyo gihe ahunga abamubonye bavuga ko yerekezaga ku musozi wa Sholi uhuza Imirenge ya Kabacuzi na Cyeza.

Ati “Yerekezaga ku musozi witwa Sholi urimo ishyamba ryinshi cyane, uyu munsi na bwo twiriwe dushakisha ariko ntabwo turamubona. Dukomeje gushakisha tunabaza kuko nta wahamya ko yiyahuye kandi tutabonye umurambo we, ariko ni gake cyane ko umuntu yica undi inaha akamara iminsi ingana gutya ataraboneka.”

Uyu mugabo n’umugore babyaranye abana babiri kandi bari barasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ifoto yerekana Umujyi wa Muhanga. Muri aka karere mu Murenge wa Kabacuzi ni ho umugabo ukekwaho kwica umugore we amutemye yari atuye

[email protected]




source : https://ift.tt/3xEpMxJ

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)