Muhanga : Uwishe umugore we urw'agashinyaguro na we bamusanze yarapfuye yimanitse mu giti #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Nambajimana Vedaste w'imyaka 31 yari aheretse kwica umugore we Murereramana Gloriose w'imyaka 40.

Umurambo we wabonywe n'umusaza wari wiragiriye intama ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Kanama 2021, ahagana saa kumi n'ebyiri z'umgoroba (6:00pm).

Amakuru y'ibonwa ry'uyu murambo wa nyakwigendera, yabanje gutangazwa n'umuyobozi w'umudugudu wa Gakondokondo, Iyakaremye Florent, ari na ho nyakwigendera yari atuye mbere yo kwica umugore we akaburirwa irengero.

Ati 'Twamubonye mu giti aho yari yarimanitse, twasanze umurambo we umaze gutangira kubora kuko no kuwumanura mu giti twitabaje ibindi bintu kugirango udashwanyuka. Twahoraga tumushaka tutaramubona.'

Ibi byanashimangiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable.

Yagize ati 'Umusaza wari uragiye intama mu ishyamba rinini riri ku musozi wa Sholi aho tugabanira n'umurenge wa Cyeza, nibwo yabonye umurambo umanitse mu giti aratabaza tugezeyo dusanga n'umugabo wari uherutse kwica umugore we. Nyuma yo kwica umugore we twaramushakishije turamubura ariko we yabaye nk'ujijisha ajya mu wundi mudugudu inyuma wa Mucyamo. Byagaragaye ko yiyahuye akimara gukora amahano kuko umurambo we wari waramaze kunuka.'

Ubwo uyu mugabo yamaraga kwica umugore we abantu yacagaho ngo yababwiraga ko agiye kwiyahura ndetse anafite umugozi, gusa abo yabibwiraga ntago bari bazi amahano yakoze, ari naho ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose ngo bumushake ariko ntibumubone.

Umuryango w'uriya mugabo wasabye Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ko babemerera bakamushyingura umurambo udakorewe isuzuma kuko bemeje ko ntawundi ucyekwa kuba yaba yamwishe ahubwo ko ari we ubwe wabyikoreye nyuma y'amahano yakoze.

Ibi bakaba babyemeza mu nyandiko uyu muryango washyizeho umukono.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muhanga-Uwishe-umugore-we-urw-agashinyaguro-na-we-bamusanze-yarapfuye-yimanitse-mu-giti

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)