Muhanga: Yishe umugore we amukase ijosi akoresheje umuhoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Kabacuzi, Akagali ka Sholi mu Mudugudu wa Gakondokondo, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Nambajimana Vedaste w'imyaka 31 y'amavuko wivuganye umugore we witwa Murereramana Gloriose w'imyaka 40 y'amavuko amukase ijosi n'umuhoro.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Kanama 2021, aho Nambajimana Vedaste yakase umugore we Gloriose ijosi nyuma y'uko uyu mugore yangiye umugabo we ko bagurisha inka baragijwe na nyirabukwe nkuko amakuru dukesha umuseke abivuga.

Amakuru avuga ko bari bamaze iminsi batongana bapfa ibijyanye n'inka nyirabukwe yabaragije, bikaba bivugwa ko uyu mugabo ngo yabajije aho umuhoro uri ngo ajye gutemera inka insina maze yasohoka hanze agahura n'umugore we avuye mu gikoni yarangiza agahita amutema ijosi akoresheje wa muhoro maze abana babo 2 bari barabyaranye bagahita bahuruza abaturanyi babo.

Uyu mugabo Vedaste akimara gukora aya mahano yo kwica umugore we ngo yahise afata umugozi ashaka kujya kwiyahura, ubwo yagendaga ngo yanyuze ku muturanyi we avuga ko ibyo akoze nawe agiye kubyikorera, uyu muturanyi yashaka kumufata Vedaste akamutera amabuye akiruka ndetse akaba yarabanje no kunyura iwabo akababwira ko ikibazo cy'umugore we yagikemuye.

Ndayisaba Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, yemeje aya amakuru y'uko Nambajimana Vedaste yishe umugore we amukase ijosi n'umuhoro biturutse ku nka yari yararagijwe na Nyirabukwe agashaka kuyigurisha atamubajije.

Aimable yagize ati 'Nibyo koko Vedaste yishe umugore we biturutse ku nka yari yararagijwe na nyirabukwe undi ashaka kuyigurisha ariko aza kubuzwa kuyitanga n'uyu mugore we'.

Yakomeje agira ati'Twagerageje kubaganiriza nk'ubuyobozi bw'Umurenge inshuro zirenga ebyiri kubera amakimbirane bari basanzwe bagirana ashingiye ku mitungo, ariko uriya mugabo akatwereka ko yahindutse gusa natwe ubwacu twatunguwe no kumva ngo Vedaste yishe umugore we'.

Ntabwo ari amakimbirane ashingiye kuri iyi nka umugabo yashakaga kugurisha gusa kuko ngo bigeze no kugirana ikibazo cyaturukaga ku mafaranga Nyakwigendera yahabwaga n'umushinga Women for Women ibihumbi 7,500Frw buri kwezi. Aho uyu mugabo yahoraga abaza uko akoreshwa nubwo ubuyobozi bwari bwarabunze, nyuma yo kumvisha umugabo ko agomba kujya afasha umugorewe mu mirimo aho kumutererana bityo nawe bikamuhesha uburenganzira kuri konte ishyirwaho ayo mafaranga.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma. Naho Nambajimana Vedaste wakoze aya mahano akaba yahise aburirwa irengero, aho inzego z'umutekano zikomeje kumushakisha ku bufatanye n'inzego z'ibanze.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabacuzi, Ndayisaba Aimable, asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo, aho binaniranye bagasaba gutandukana mu mahoro aho kwicana.



Source : https://impanuro.rw/2021/08/08/muhanga-yishe-umugore-we-amukase-ijosi-akoresheje-umuhoro/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)