Muhire Jean Claude yakoze ubukwe n'umukobwa wamuahye impyiko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhire Jean Claude washinze 'Love Kids Foundation' umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda yasezeranye imbere y'amategeko na Uwera Marie Reine wamuhaye impyiko.

Kumunsi w'ejo hashize ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 nibwo Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.

Basezeranye imbere y'amategeko nyuma y'uko tariki ya 1 Mata 2021 yari yamwambitse impeta ya fiancailles amusaba ko yazamubera umugore.

Nyuma y'amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.

Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n'u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.

Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n'uwamwemereye impyiko.

Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba yari n'umukunzi we.

Basezeranye kubana akaramata
Batagereje gusezerana
Bahawe icyemezo cy'uko bamaze gusezerana imbere y'amategeko



Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/muhire-jean-claude-yakoze-ubukwe-n-umukobwa-wamuahye-impyiko

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)