Muhire warwaye impyiko akayihabwa n'umukobwa... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y'igikorwa cy'urukundo Marie Reine yakoreye Muhire cyakoze ku mitima ya benshi, bamushimira urukundo rutangaje yagaragarije Muhire. Mu gihe cyashize, Muhire n'uyu mukobwa bagaragaye mu itangazamakuru, umusore ashimira byimazeyo uyu mukobwa. Bari basanzwe baziranye bisanzwe, baririmbana muri korali ari naho bamenyaniye. Aba iyo muganira, bakubwira ko bari inshuti zisanzwe, maze urukundo rwabo rugenda rukura biva ku bucuti bigera ku kwiyemeza kubana akaramata.

Iyo ubabajije igihe biyumviyemo ko bagomba kubana, bakubwira ko bigoye kubimenya kuko bisanze nabo ariko bimeze. Ubwo muhire yagiraga ikibazo cy'uburwayi bw'impyiko cyatangiye mu myaka yashize ariko kikaza gukomera cyane umwaka ushize wa 2020, byabaye urugamba rutari rworoshye kugira ngo abashe kubona uzamuha impyiko kugira ngo abashe kubaho kuko impyiko ze zose zari zarangiritse. 


Ingabire Uwera Marie Reine yaje gufata icyemezo cyo kumuha impyiko, igikorwa bombi bakubwira cyo cyari urugamba rutoroshye, byaje kuba amahire kwa muganga basanga barahuje [compatible] mu buryo babipima bakamenya ko impyiko ye yabasha guterwa muri Muhire ikabasha gukora. 


Muhire na Marie Reine basezeranye imbere y'amategeko 


Mu mezi macye ashize batangaje byinshi ku rukundo rwabo rutangaje.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/108545/muhire-warwaye-impyiko-akayihabwa-numukobwa-baje-gukundana-rugashora-imizi-basezeranye-imb-108545.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)