Mukeka Clémentine yakiriye Ambasaderi wa Indonesia ucyuye igihe mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amb Ratlan Pardede wari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2017, akaba yari afite icyicaro i Dar es Salaam muri Tanzania. Kuri uyu wa 25 Kanama 2021, ni bwo yasezeye Minisitiri Mukeka.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Indonesia, banakomoza kuri gahunda zihari zo kwagura ubufatanye n’ubuhahirane mu rwego rw’ubukungu.

Umubano wa Indonesia n’u Rwanda watangiye ubwo hashyirwagaho abahagarariye inyungu z’ibihugu byombi, uw’u Rwanda afite icyicaro muri Singapore mu gihe uwa Indonesia afite icyicaro muri Tanzania.

Ni umubano waje gutanga umusaruro kuko bamwe mu Banyarwanda bagiye kwiga muri icyo gihugu bahamya ibyiza bahakuye.

Indonesia yahaye abanyeshuri b’Abanyarwanda buruse mu myaka itandukanye ndetse kugeza ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere kibona izo buruse muri Afurika.

Indonesia itera inkunga u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi, ubukerarugendo, uburezi n’ibindi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine na Amb Ratlan bagiranye ibiganiro byihariye
Mukeka Clémentine yashyikirije Amb Rotlan Pardede impano nyuma yo kumusezera



source : https://ift.tt/3guoi3e

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)