Muri UR Huye amasomo yabaye ahagaritswe kubera COVID-19 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo cyatangiye kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021 aho ubuyoboi bw'iri shuri bwagifashe kugira ngo hirindwe urujya n'uruza rw'abanyeshuri barimo abaturura mu Murenge wa Tumba uri muri gahunda ya Guma mu rugo.

Uyu Murenge wa Tumba uri muri imwe ikiri muri gahunda ya Guma mu rugo kubera umubare munini w'abari gusangwamo ubwandu bwa COVID-19.

Akarere ka Huye gaherereyemo ririya shami rya Kaminuza y'u Rwanda, kari muri tumwe dukomeje kugaragaragaramo abarwayi benshi ba COVID-19 kuko nko kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kanama ari ko kaje ku mwanya wa kabiri aho kabonetsemo abarwayi 41 mu gihe Umujyi wa Kigali waje ari uwa mbere wabonetsemo abarwayi 45.

Naho ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021, Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa mbere kagaragayemo abarwayi 62.

Nzitatira Wilson, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, yatangaje ko mu Murenge wa Tumba harimo abanyeshuri 2 000 bacumbitse mu Murenge wa Tumba uri kugaragaramo abarwayi benshi.

Yavuze ko gukomeza kureka abanyeshuri bakajya kwiga baturutse muri uriya Murenge bishobora gutuma inzego z'Ubuyobozi zigorwa no gukurikirana iyubahirizwa rya gahunda ya Guma Mu rugo.

Yagize ati 'Icyakozwe rero ni ukubahiriza amabwiriza asanzwe ya Guma mu Rugo kugira ngo ubwo bwandu bugabanuke.'

Yavuze ko kandi badashobora kureka ngo abanyeshuri bacumbikiwe muri Campus ngo bakomeze amasomo kandi hari aband benshi bagomba kubahiriza gahunda ya Guma Mu rugo.

Yagize ati 'Urumva abantu bagera hafi 2500 bagendagenda ni ikibazo, ni yo mpamvu abasigaye muri Cumpus batari bukomeze kwiga ahubwo bazategereza bagenzi babo.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Muri-UR-Huye-amasomo-yabaye-ahagaritswe-kubera-COVID-19

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)