Musanze: Abantu bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Habimana Gad wo mu kigero cy'imyaka 21, abo mu muryango we ngo bamuheruka tariki 13 Kanama 2021, ababwira ko agiye ahitwa mu Kidaho(mu Murenge wa Cyanika) mu Karere ka Burera.

Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze
Habimana Gad yari amaze iminsi umuryango we waramubuze

Guhera uwo munsi ntibongeye kumuca iryera, ndetse na telefoni ze ngendanwa, ntizongeye gucamo. Amakuru Kigali Today ikesha zimwe mu nshuti za hafi z'umuryango wa nyakwigendera, avugo mu masaha yo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki 16 Kanama 2021, ari bwo umurambo wa Habimana Gad, wasanzwe mu bwiherero, bikekwa ko yishwe.

Polisi yifashishije urubuga rwayo rwa Twitter, itangaza ko yamaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad. Igira iti: “Twafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Habimana Gad, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Muhoza mu gihe hagikorwa iperereza”.

Nyakwigendera yari atuye mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze. Ubwo twakoraga iyi nkuru, hari hagishakishwa uko umurambo ukurwa mu bwiherero, aho bawusanze mu Murenge wa Cyanika, kugira ngo ujyanwe gukorerwa isuzuma bityo hamenyekane icyamwishe.




source : https://ift.tt/2Uqhc8c

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)