Imiryango yahawe izi nzu ni ibiri yo mu Murenge wa Kinigi n’indi ibiri yo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ikaba yanahawe ubundi bufasha burimo ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isiku.
Bamwe mu bahawe izo nzu, bavuga ko mbere bari bahangayikishijwe n’ubuzima bari barimo kuko babaga mu nzu zishaje cyane ndetse banakodesha ariko ngo kuba batekerejweho bagafashwa bibahaye imbaraga zo gukora ibikorwa bibateza imbere.
Mukamusoni Phoibe w’imyaka 71 ufite umuryango ubamo abantu batanu yagize ati “Mbere nabaga mu nzu mbi cyane kuko imvura yaragwaga nkatega ibase amazi akuzura mu cyumba cy’abana, ariko ubu baduhaye inzu nziza ikomeye, biranshimishije cyane, ndashimira Perezida wacu Paul Kagame uhora adutekerezaho n’aba bana bacu badutekerejeho Imana izakomeze ibarinde ibahe n’umutima wo gukomeza gufasha.”
Mukategereze Paul w’imyaka 55 na we yagize ati" Twari mu nzu mbi none baduhaye inzu nziza, baduhaye ibikoresho byo mu nzu, baduhaye ibiribwa n’ibiryamirwa. Inzu yubatse neza cyane, ubu ngiye gukora ndusheho kwiteza imbere n’umuryango wanjye kuko ibibazo nari mfite bagerageje kubikemura."
Umuyobozi w’umuryango ‘Sabyinyo Community Livelihood Association, Sacola’ wagize uruhare mu kubaka izi nzu, Nsengiyumva Pierre Celestin yavuze ko bazubatse bagamije gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko bazakomeza kwita ku mibereho yabo bagamije kuzamura ubuzima bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kamanzi Axelle, asaba abahabwa ubufasha bw’inzu kujya bamenya ko ari izabo bakazifata neza kugira ngo ubundi bushobozi bugenda buboneka bujye bubafasha mu kubateza imbere kandi na Leta izakomeza kubitaho uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Yagize ati "Nk’ubuyobozi bw’Akarere turabyishimira cyane kuko abafatanyabikorwa bacu bazirikana kudufasha mu nkingi zose, ni intambwe ikomeye igaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo no kwigira. Icyo dusaba abazihawe ni ugukomeza kwiyubaka, birumvikana iyo umuntu afite aho ataha aba ashobora no guca inshuro cyangwa yagira utundi tundi yakwikorera, bakomeze kwiyubaka banatwaza baharanira kubaho kandi neza."
"Icyo dusaba abaturage muri rusange ni ugukomeza gushyira hamwe mu rugamba rw’iterambere nta wusigaye tugakomeza kwishakamo ibisubizo ntawe dutegereje kuko byagaragaye ko abanyarwanda dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo tubyaje umusaruro amahirwe buri wese agakora ibyo ashoboye hanyuma inyunganizi ikaza isanga hari ibyo wabashije kwigezaho."
Abahawe inzu kuri iyi nshuro, ni imiryango ine y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu zigera kuri 38 bamaze kububakira aho buri nzu ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwogero n’ubwiherero byayo.
Banahawe ibiribwa, ibiryamirwa n’ibikoresho by’isuku. Byose byatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.