Aba baturage bavuga ko bakubiswe by'indengakamere n'abo mu nzego z'ubuyobozi babaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Munyazikwiye Jean Nepomuscene wigisha muri G.S Muko wagaragaje inguma yatewe n'inkoni yakubiswe, avuga ko yahuye n'abakorerabushake yasinze, ubundi bakamuhata igiti ubu akaba afite inguma mu mugongo wose.
Uretse uyu muturage, hari kandi uwitwa Uwimana Florence n'umugabo we Mbitezimana Léonard n'umwana wabo w'umukobwa bakubiswe by'indengakamere.
Aba baturage bavuga ko barambiwe inkoni z'aba bayobozi kuko n'iyo umuntu yaba ari mu makosa yahanishwa ibindi bitarimo inkoni kuko ubusanzwe inkoni ivuna igufwa itavura ingeso.
Murekatete Thriphose uyobora Umurenge wa Muko,yatangaje ko atumva impamvu abaturage bahohoterwa bene kariya kageni ariko ntibitabaze inzego zisumbuyeho ngo zibarenganure.
Yagize ati 'Sinibaza uburyo yakubitwa ntaze ku buyobozi ngo tumufashe kurenganurwa kuko uretse na we n'undi wese wahohotewe araza tugakurikirana ikibazo byaba ngombwa ko tugishyikiriza RIB tukabikora ku buryo mba nkeka ko byaba bimaze igihe.'
Uyu muyobozi avuga ko ikibazo cya bariya baturage bakubiswe, yakimenye ari mu kiruhuko gusa yizeza ko agiye kugikurikirana kandi ko uzagaragara ko yakoze amakosa muri bariya bayobozi, azabiryozwa.
Source: Ukwezi