Akarere ka Musanze kagizwe n’imirenge 15 ariko itanu nta bayobozi ifite, bigatuma hari serivisi abaturage badahabwa kuko ziba zireba abanyamabanga nshingwabikorwa gusa.
Abaganiriye na IGIHE, biganjemo abakeneye serivisi zo gusezerana imbere y’amategeko n’abakeneye guhabwa ibyo baba baratsindiye mu manza, bavuze ko iyo nta bayobozi bari mu mirenge batuyemo, bibadindiza.
Rukeratabaro Anastase yagize ati "Umuhungu wanjye yagombaga gusezeranira hano i Busogo, ariko nta gitifu dufite, hahise hajyamo Guma mu Rugo, aho irangiriye tubisubukuye dushaka aho gusezeranira bakatubwira ngo aho byadukundira ni ukujya mu Murenge wa Remera kandi ni kure cyane pe.”
Nyirandaje Esperance wo mu Murenge wa Nyange nawe yagize ati "Natsinze urubanza ruba itegeko muri Gashyantare, kugeza ubu ntabwo rwari rwarangizwa kuko nashatse gitifu w’akagari ambwira ko atemerewe guhesha iby’inkiko kandi ubu nta gitifu w’umurenge dufite.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, avuga ko hamaze gutangwa ibizamini byanditse ku myanya y’abayobozi b’imirenge itabafite muri Musanze, kuri ubu bategereje gukora ibizamini by’ibazwa mbonankubone (Interview), kuko byari byaratindijwe n’ubwiyongere bwa Covid-19 ari byenda gutangwa.
Yagize ati "Ikibazo kijyanye no kuba hari imirenge itanu itarimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, aho ngaho haba hariho abari babasigariyeho kandi biba byemewe, ariko icyo nababwira ibizamini byanditse byarakozwe ahasigaye ni ‘interview’ kandi nabyo byatewe na Covid-19.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu minsi micye abaturage bose bari bwegerezwe abayobozi mu mirenge itabafite.
source : https://ift.tt/3sa4lmP