Musanze: Hangijwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro k’arenga miliyoni 3 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu harimo n’ibyarengeje igihe byafashwe kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2021, cyabereye ku cyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021.

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iki gikorwa, bavuze ko usibye kuba byangiza bamwe muri bo, binafite ingaruka ku bukungu bw’igihugu kuko bidindiza iterambere n’ubuzima bw’ababikoresha, basaba buri wese kubirwanya yivuye inyuma kuko ari urugamba rutagenewe bamwe gusa.

Musafiri Hassan yagize ati " Iyo urebye ibiyobyabwenge byangiza ubuzima rw’urubyiruko n’abandi babikoresha kandi bitwara n’amafaranga menshi yakwiye kuba ashorwa mu bindi bikorwa by’iterambere, turasaba ababa babikoresha cyane cyane urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda kuko byangiza ubuzima n’iterambere kandi nitubigira ibyacu tuzatsinda."

Tuyisenge Ange Marie Gisele na we yagize ati " Tubona kenshi ingaruka ibi biyobyabwenge bigira ku rubyiruko ruba rwarabaswe na byo; turasaba ababyeyi ko twafatanya twese tukarwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ababikoresha, naho ibi bicuruzwa biba byararangije igihe n’ibitemewe na byo bigira ingaruka ku buzima kuko biba byarapfuye ibindi utamenya icyo bikozwemo, turasabwa kubyirinda twese."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Rucyahanampuhwe Andrew, yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge biza ku isonga mu guteza umutekano muke kuko abakora ibyaha bitandukanye benshi baba babikoresheje.

Yagize ati "Ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko rwinshi mu mitekerereze, ubuzima bwabo no ku bantu bakuru babikoresha kuko biteza umutekano muke harimo n’amakimbirane y’urudaca mu miryango ndetse ni indandaro y’ibyaha byinshi bikunze kugaragara muri rusange. Icyo dusaba abaturage ni ukubireka kuko bibagiraho ingaruka ku giti cyabo, ku muryango no ku gihugu muri rusange."

"Ku bijyanye n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe ho turasaba abacuruzi kujya bashishoza aho barangura kuko hari benshi barangura byinshi ariko ngo bagasanga harimo n’ibyarengeje igihe, tuzakomeza kugenzura ibi bicuruzwa ndetse n’ababifite turabashishikariza kubikura mu bindi, ikindi ni uko bareka ibintu bya magendu no gucuruza ibitemewe."

Mu byangijwe kuri uyu munsi harimo ibiyobyabwenge by’urumogi na kanyanga, inzoga zo mu dusashi ziva muri Uganda, inzoga z’inkorano, ibicuruzwa bitemewe byiganjemo amavuta yo kwisiga azwi nka mukorogo.

Ibi biyobyabwenge n'ibicuruzwa byarengeje igihe byangijwe
Abaturage basabwe kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo



source : https://ift.tt/3Axh0mR

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)