Musanze: Hari abanyamahanga bakomeje gusura Umudugudu w'icyitegererezo wa Kinigi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abasura uwo mudugudu bose bashima ibikorwa by
Abasura uwo mudugudu bose bashima ibikorwa by'ingabo z'igihugu cy'u Rwanda

Mu kwezi kumwe uwo mudugudu ufunguwe ku mugaragaro, abashyitsi biganjemo inzego za Gisirikare baturutse mu bihugu binyuranye, bakomeje gushima uburyo uwo mudugudu wahinduriye abaturage ubuzima, biturutse ku bufatanye bw'abaturage n'ingabo z'u Rwanda, dore ko uwo mudugudu wubatswe ku bufatanye bwa Leta n'Ingabo z'igihugu, umutwe ushinzwe inkeragutabara.

Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w'Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe, wari uyoboye itsinda ry'abayobozi mu nzego zinyuranye muri Zimbabwe, ubwo basuraga uwo mudugudu bari kumwe na Minisitiri w'ingabo z'u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku wa Kabiri Tariki 03 Kanama 2021.

Nyuma yo gutambagizwa uwo mudugudu n'umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Andrew Rucyahana Mpuhwe, bishimiye ubwiza bwawo.

Abanyamahanga bakomeje gukorera ingendoshuri muri uwo mudugudu, basura ibikorwa binyuranye
Abanyamahanga bakomeje gukorera ingendoshuri muri uwo mudugudu, basura ibikorwa binyuranye

Bishimiye ubuzima bwiza bw'abawutuye, nyuma yo gusura ibikorwa binyuranye birimo Ikigo mbonezamikurire, Ishuri ry'incuke n'ibindi, bishimira ibikorwa by'iterambere Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage.

Minisitiri w'Ingabo muri Zimbabwe ati “Ni ibyo gushima kuba ingabo z'u Rwanda zikomeje kwegereza abaturage iterambere, nabonye ibikorwaremezo binyuranye kandi byubatse neza cyane, birategurira umuturage iterambere rirambye”.

Ni nyuma y'uko na none, uwo mudugudu wari uherutse gusurwa n'umugaba mukuru w'Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, ubwo yari kumwe n'Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku itariki 28 Nyakanga 2021.

Abana bishimira gutaha iwabo mu nzu zigezweho, iyo bavuye kwiga
Abana bishimira gutaha iwabo mu nzu zigezweho, iyo bavuye kwiga

Mu bikorwa basuye muri uwo mudugudu, birimo Agakiriro, Ikigo mbonezamikurire cy'abana, Ikigo nderabuzima, amashuri n'amacumbi agezweho yubakiwe abaturage.

Abo bashyitsi bagarutse ku bufatanye bw'ingabo z'u Rwanda n'abaturage, aho Gen Egidio yagize ati “Ibi bikorwa Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage birerekana urukundo ntagereranywa Ingabo zikunda abaturage, nabonye inyubako nziza, amashuri, amavuriro byerekana uruhare rw'Ingabo z'u Rwanda mu mibereho myiza y'umuturage”.

Uretse abakuriye ingabo mu bihugu binyuranye, uwo mudugudu kandi ugenda usurwa n'abayobozi banyuranye mu rwego rw'isi aho bagera bakishimira, bavuga ko bahigiye byinshi bizabafasha kuzamura iterambere ry'abaturage mu bihugu byabo.

Abashyitsi bakomeje gusura umudugudu wa Kinigi
Abashyitsi bakomeje gusura umudugudu wa Kinigi

Ni umudugudu ucumbikiye imiryango 144, yari ituye mu kajagari muri ako gace ka Kinigi, ahadakunze korohera umuturage kubaka, dore ko ari agace karangwa n'amakoro.

Ibyo bikorwa remezo muri uwo mudugudu birimo inzu 144 zigenewe amacumbi y'abaturage, Agakiriro, ikigo nderabuzima, amashuri mu byiciro binyuranye, imihanda, byose byatwaye agera kuri Miliyari 27 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Bashimye urwego ikoranabuhanga rimaze kugeraho mu mashuri yo mu mudugudu wa Kinigi
Bashimye urwego ikoranabuhanga rimaze kugeraho mu mashuri yo mu mudugudu wa Kinigi
Urugo mbonezamikurire rukomeje gusurwa
Urugo mbonezamikurire rukomeje gusurwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)