Ni nyuma y'uko rikimara kubura mu rukerera rwo ku wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, ubuyobozi bw'Akarere n'Umurenge n'inzego z'umutekano, barishakishije ngo baribona mu ma saa moya z'umugoroba, nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gataraga Kabera Canisius yabitangarije Kigali Today.
Yagize ati “Twaribonye mu ma saa moya nko muri metero 50 uvuye aho Akagari kubatse, urebye ni umuntu warifashe arirambika ku ibuye, ni umuntu wahanyuze yigendera waribonye aduha amakuru”.
Arongera ati “Kugeza ubu nta muntu dukeka, n'abo dukeka bari bafitwe na Polisi bagiye kurekurwa, kuko nta gihamya kindi dufite tubashinja”.
Uwo muyobozi akeka ko ibyo bikorwa bibi byaba biterwa n'amakimbirane yaba aturuka ku muzamu urinda ako kagari n'abaturage, ari na ho ahera asaba abaturage kujya begera ubuyobozi mu gihe bagiranye amakimbirane bagafatanya gushaka igisubizo.
Inkuru bijyanye:
source : https://ift.tt/3yvA6bE