Amakuru y’iyibwa ry’iri Bendera ryo ku Kagali ka Rungu, yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa 27 Kanama 2021 batangira kurishakisha kuko n’umuzamu waharindaga yahise atoroka.
Nyuma ryaje kuboneka hafi y’Ibiro by’ako kagali mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Kanama 2021, aho ryari ryahishwe rirambitseho ibuye.
Ni inshuro ya gatandatu iri Bendera ry’Igihugu riri mu Kagari ka Rungu ko mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ryibwa ariko muri zo, inshuro eshatu ryarabonetse izindi riburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yavuze ko icyo bakeka, ari uko abaryiba baba bagamije guhima umuzamu uharinda.
Yasabye abaturage kubyirinda kuko gukinisha ibirango by’igihugu bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko.
Yagize ati " Nibyo ryari ryibwe riboneka ejo nimugoroba aho bari barishyize hafi n’Akagari. Ryari rimaze kubura inshuro esheshatu, ribonetse inshuro eshatu, ryabuze izindi eshatu, ntabwo twari twamenya uwaba yarabikoze, umuzamu yabuze n’ubu ntabwo twari twamubona."
Yavuze ko n’iyo abaturage baba bafitanye ibibazo ari byiza kwitabaza ubuyobozi aho guhimana bakora ibinyuranyije n’amategeko.
Ati “Amakuru dufite ni uko umuzamu yaba yarahavuye gato yagaruka agasanga ryabuze agahitamo guhunga akeka ko bashobora kubimubaza avuga ko byaba ari umuco mubi kuko atari ubwa mbere bibayeho."
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umuzamu usanzwe arinda ku Kagari ka Rungu, yajyaga ashyamirana n’urubyiruko rwajyaga ruza gukinira hafi y’aho ibendera riri, akababuza.
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda kivuga ko umuntu wese utwara, ushwanyaguza, wangiza cyangwa usuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubutegetsi bw’ikindi gihugu, bizamuwe cyangwa bishyizwe ahagaragara, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri.
source : https://ift.tt/38qSLed