Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gataraga, Kabera Canisius yatangaje ko muri kariya Kagari ari ku nshuro ya gatanu hibwe ibendera.
Ati 'Mu nshuro eshanu ibendera rimaze kwibwa muri ako kagari, ryabonetse inshuro ebyiri, ubwo urumva inshuro eshatu zose ntiryabonetse.'
Uyu muyobozi avuga ko uwibye ririya bendera ry'Igihugu ataraboneka ariko ko inzego zatangiye gushakisha ndetse ko n'umuzamu warindaga ibiro by'Akagari kimwe n'abagombaga kurara irondo na bo babuze.
Yagize ati 'Umuzamu na we twamubuze kuko ntiyaharaye, ubwo wenda yasanze ryabuze na we arabura simbizi, ariko Police n'izindi nzego z'umutekano dukomeje gufatanya gushakisha irondo ryari gufatanya n'uwo mukozi usanzwe ahemberwa kuharara, na bo bihishe twabashakishije twababuze.'
Icyakora ngo umugozi usanzwe ufata ibendera wo baje kuwubona mu murima w'umuturage ku buryo bishobora guherwaho hashakishwa ibendera nyirizina.
Bamwe mu baturage bo muri Kariya Kagari, bavuga ko kwiba ririya bendera bituruka ku kagambane kaba kagamije gushyirishamo urinda ibiro by'Akagari.
Umwe yagize ati 'Bimaze kuba inshuro nyinshi kandi impamvu y'ibura ryaryo twarayimenye, ni urwangano gusa ruba mu bantu, umuntu akaza akaryiba agamije kugusha umuzamu w'akagari mu makosa bitewe n'amakimbirane bafitanye.'
Undi na we avuga ko umuzamu hari ibyo akunze kubuza abaturage ku buryo hari abamurwarira inzika bakiba ririya bendera kugira ngo bamwihimureho bibe byamukoraho.