Musanze: Umuyobozi mu Kagali yakebwe na mutwarasibo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y’ikebwa rya Twagirayezu yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, ubwo yari agiye kubuza uwo mugabo wari mutwarasibo kubaka inzu nta byangombwa afite, undi agasohokana inyundo n’urukero akarumukebesha ku kiganza cy’iburyo.

Ibi bikimara kuba Polisi yatabaye ihurujwe n’abaturage barimo n’abanyerondo imuta muri yombi ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri Sitasiyo ya Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe uwakomerekejwe yahise ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri ngo yitabweho.

Mu gitabo cy’amategeko agenga ibyaha n’ibihano mu Rwanda mu ngingo ya 121, ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Mutwarasibo yasohokanye inyundo n'urukero arukebesha umuyobozi mu kagali wari uje kumubuza kubaka



source : https://ift.tt/3jKMn6R
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)