Musanze: Umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake yatanze imodoka ye ngo iborohereze akazi kabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Imodoka umwe mu rubyiruko rw
Imodoka umwe mu rubyiruko rw'abakorerabushake yitanze ngo iborohereze akazi

Nsengiyumva usanzwe uri mu rubyiruko rw'abakorerabushake mu Karere ka Musanze hamwe n'umugore we, yavuze ko igitekerezo cyo gutanga imodoka ye ikajya yifashishwa mu kazi gakorwa n'abakorerabushake, yakigize ubwo Akarere ka Musanze, kari mu turere umunani n'umujyi wa Kigali, twari twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.

Avuga ko yabonaga uburyo urwo rubyiruko rwakoraga ingendo ndende ku maguru bibavuna, yumva ko hari inkunga yatanga kugira ngo akazi kabo karushijeho kugenda neza, abaha iyo modoka nk'inyunganizi ibafasha gusura imirenge inyuranye, bakora ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu baturage.

Yagize ati “Nta gitangaza kirimo kuba narigomwe ngatanga imidoka yanjye igafasha urubyiruko rw'abakorerabushake mu kazi kenshi bakor, by'umwihariko muri ibi bihe bikomeye igihugu cyacu n'isi muri rusange gihanganye n'icyorezo cya Covid-19, ni umusanzu wanjye mu gufasha igihugu”.

Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w
Byiringiro Robert umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'abakorerabushake muri Musanze ashima igikorwa mugenzi wabo yakoze cyo kubaha imodoka

Arongera ati “Njye n'umugore wanjye dusanzwe natwe turi muri urwo rubyiruko rw'abakorerabushake, byabaye ngombwa ko ibikorwa iyo modoka yadufashagamo dushaka ubundi buryo byakorwa ariko imodoka yacu ikajya gufasha igihugu. Ubu yoroheje akazi kuko turakora ubukangurambaga mu mirenge yose mu buryo bworoshye kandi sinteze kuyibambura ni iyabo”.

Nsengiyumva arasaba Umunyarwanda wese guha agaciro akazi gakorwa n'urubyiruko rw'abakorerabushake, mu gihe byagaragaye ko bamwe babita imburamukoro, kandi baba baharanira gutanga imbaraga zabo bubaka igihugu cyabo.

Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo
Biyemeje gukorera igihugu nta gihembo

Umuhuzabikorwa w'urubyiruko rw'Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, yabwiye Kigali Today ko kugeza ubu gahunda y'ubugenzuzi bugamije kwirinda Covid-19, bukorwa neza nyuma yaho baboneye iyo modoka, aho ngo ikomeje kubafasha mu bukangurambaga bwo kwirinda icyo cyorezo n'indi mirimo bakora.

Ati “Ni imodoka yaduhaye nk'umuntu ushaka iterambere ry'abaturage, ubu imirimo yacu iragenda neza ku bwitange bw'umwe mu rubyiruko witanze akaduha imodoka ye, ni urugero rwiza rwo kwitanga ku rubyiruko rw'abakorerabushake n'umunyarwanda wese, kugira ngo hakomeze habeho umusanzu mwiza wo gukorera igihugu kandi tugakomeza kwitanga tutizigamye”.

Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye
Urwo rubyiruko rukomeje no kubakira abatishoboye

Uwo muyobozi avuga ko iyo modoka irimo kubafasha mu gusura abanyamuryango b'urubyiruko rw'abakorerabushake n'abaturage, aho mu kwezi kumwe mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze bamaze gusura icyenda.

Ati “Yayiduhaye mu gihe cya Guma mu Rugo, irimo gutanga umusaruro aho dukomeje gusura abanyamuryango banyuranye b'urubyiruko rw'abakorerabushake, mu mirenge 15 igize Akarere ka Musanze tukaba tumaze gusura imirenge icyenda. Twagiye muri Muko, Nkotsi, Busogo, Shingiro n'indi mirenjye yajyaga itugora kuyigeramo kubera kuba iri kure”.

Byiringiro kandi arashimira ubuyobozi bw'Akarere na Polisi y'u Rwanda ikorera i Musanze, nk'inzego ziyemeje kujya zitanga lisansi ikoreshwa kuri iyo modoka, mu gihe cyose bari mu kazi ku buryo batigeze bagira ikibazo cyo kugenda.

Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw
Andrew Rucyahana Mpuhwe umwe mubitabiriye umuhango wo gushyikiriza urubyiruko rw'abakorerabushake imodoka

Ubwandu bwa Covid-19 mu Karere ka Musanze, buragenda bugabanuka ku rwego rushimishije, aho mu kwezi kumwe urwo rubyiruko rubonye imodoka, abarwayi ba Covid-19 barwariye mu ngo no mu bitaro bageraga mu 1200, ubu bakaba baragabanutse aho hasigaye abarwayi 399.




source : https://ift.tt/3CIjRv5
Tags

Post a Comment

1Comments

  1. NI abakorera bushake gute se kandi bahembwa? Ahubwo hakorwe audit hamenyekane ayo mafaranga ava hehe , ni ba ari kwa soros cg ahandi bimenyekane. murakoze kuniga igitekerezo cyanjye

    ReplyDelete
Post a Comment