Musanze : Yitwikiriye ijoro ajya kwiba intama 3 afatawa mu gitondo agiye kuzigurisha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo witwa Munderi Felicien w'imyaka 27 y'amavuko, yafashwe ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 ubwo yari agiye kugurisha intama eshatu zari zibwe mu rugo rwa Dukuzumuremyi mu ijoro ryo kuwa 13 Kanama 2021 ahagana mu ma saa tanu z'ijoro.

Munderi wiyemerera ko yibye ziriya ntama yafatanywe, avuga ko yabanje kwica urugi akazisangamo imbere ubundi agahita aziba.

Yafashwe ubwo yari agiye kugurisha ziriya ntama eshatu mu isoko rya Ryankandagiro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Gashaki, Habinshuti Anaclet avuga ko uriya mugabo ubu yamaze gushyikirizwa inzego z'umutekano na zo zikamushyikiriza Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB.

Yagize ati 'Ubujura ni icyaha gihanwa n'amategeko, arashyikirizwa na RIB hakorwe iperereza.'

Uyu muyobozi yaboneyeho kwibutsa abaturage gukomeza kwicungira umutekano bafatanyije n'izindi nzego.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange

Ingingo ya 166 ivuga ku gihano ku cyaha cyo kwiba, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Yitwikiriye-ijoro-ajya-kwiba-intama-3-afatawa-mu-gitondo-agiye-kuzigurisha

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)